Imirwano ikomeje gukara hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu duce dutandukanye dukikije Sake, dore ko kuva k’umunsi w’ejo kuwa 10 Werurwe mu masaha ya saa tanu z’ijoro FARDC ifatanyije na FDLR yongeye kugaba igitero kuri M23 barahangana kugeza ubwo muri iki gitondo mu masaha ya 06h 35 M23 yongeye kugabwaho ibitero bikomeye by’amabombe.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribiune iri muri aka gace yatubwiye ko muri iki gitondo haramutse humvikana bombe zavaga ku musozi wa Negenero zikagwa I Sake hafi ya Antenne no ku biro bya Chef wa Gurupoma ya Kamuronsa
Muri uru rugamba inyeshyamba za M23 zikomeje kwitwara neza aho zihanganye n’ingabo za Congo, aho urugamba rukomeje gukomera ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri gukizwa n’amaguru.
Iyi mirwano yatangiye ejo ije nyuma yaho ejo bundi kuwa 9 Werurwe 2023, umutwe wa FDLR ufatanyije na Nyatura bagabye ibitero ku birindiro by’inyeshyamba za M23 mu bice binyuranye bigize ishyamba rya Pariki ya Virunga no mu nkengero z’umujyi wa Goma ariko inyeshyamba za M23 zikabirukaho bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagakizwa n’amaguru.
Imirwano ya M23 na FARDC ikomeje gufata indi ntera mu gihe abantu bari biteze ko igiye guhagarara kubera amasezerano yari yasinywe mu minsi ishize.
Uwineza Adeline