Kuva mugitondo cyo kuri uyu wa 9 Werurwe, Inyeshyamba za M23 zihanganye n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije na FDLR ziri kurwanira mu gace Mupfuni, Locarite ya Kiluku, Gurupoma ya Kibabi
Iyi mirwano ikomeye yazindukiye muri aka gace nyuma y’uko inyeshamba za M23 ku munsi w’ejo zigaruriye agace ka Karuba na Murambi, utu duce natwo duherereye muri Teritoire ya Masisi,
Isoko y’amakuru ya Rwanda tribune iherereye mu gace ka Kiluku ivuze ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifatanyije na FDLR kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Werurwe, iri kurwana n’inyeshyamba za M23 mu gace ka Mupfuni, muri Localite ya Kiluku. Ni imirwano ikomeye cyane kuko urufaya rw’amasasu ni rwinshi kuburyo bwose bushoboka.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru atumbwiye ko kugeza ubu urugamba rugikomeje, muri Kiluku. Kiluku ni hirya gato yo mu Rubaya usa nuri kwerekeza muri Kivu y’amajyepfo.
Iyi mirwano iri kuba nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zanditse itangazo kuwa 7 Werurwe 2023, ko zihagaritse intambara ariko ko igihe icyaricyo cyose ingabo za Congo zizayishotora ko nayo izirwanaho
Uwineza Adeline