Imirwano ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’inyeshyamba zifatanije nabo mu kurwanya inyeshyamba za M23, abarwanyi ba FDLR bagera muri 5 biciwe muri iyo mirwano yabereye mu gace ka Camp Lake na Mutaho.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri aka gace yavuze ko k’umunsi w’ejo kuwa 09 Werurwe 2023, umutwe wa FDLR ufatanyije na Nyatura, bagabye ibitero ku birindiro binyuranye bya M23, mu bice bigize ishyamba rya Pariki ya Virunga no mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Isoko ya Rwandaribune kandi ivuga ko abarwanyi bari mu itsinda ry’abantu 26 bayobowe na Ajida Gaston basakiranye n’inyeshyamba za M23 ahitwa Camp Lake muri Teritwari ya Nyiragongo.
Umwe mu babibonye utashatse ko amazina ye atangazwa nawe yavuze ko imirwano yatangiye ejo kuwa kane muru kerera ubwo abarwanyi ba FDLR bashakaga kuzenguruka ibirindiro bya M23 biri muri ako gace.
Abatangabuhamya kandi bavuze ko nyuma yiyo mirwano abarwanyi ba FDLR bataye imirambo igera kuri 5 mu gace ka Camp Lake bahungira muri Nyiragongo.
Nubwo hari ubusabe bw’umuryango mpuzamahanga buhatira impande zishamiranye muri iyi mirwano ihangashije umutwe wa M23 n’ ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe irenga 80 y’aba Mai Mai na FDLR, kugeza ubu guhagarika intambara biracyagoranye,kandi buri ruhande rurashinja urundi kuba Nyirabayazana.
Uwineza Adeline