Ibirindiro bya M23 biri mu gace ka Mabenga byatewe n’abarwani ba FDLR na FARDC barashaka kwisubiza ako gace imirwano irarimbanije.
Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa kane taliki 3 Ugushyingo 2022 ibirindiro by’umutwe wa M23 byatewe n’ingabo za leta zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR barangajwe imbere na Col.Kubwayo Gustave Slikove usanzwe ayobora Batayo yitwa Kanani.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko ingabo za Leta arizo zatangiye kurasa ibisasu biremeye muri ako gace, nyuma y’ibyo bisasu umutwe wa M23 wahise utangira kurwana, ababyiboneye n’amaso bavuga ko umutwe wa FDLR winjiye muri iyo mirwano uturutse mu birindiro byawo bikuru biri ahitwa Kazaroho, bisanzwe bibarizwamo Lt.Gen Iyamuremye Gaston uzwi ku mazina ya Byiringiro Victor.
Agace ka Mabenga gasanzwe kari mu marembo y’ibiro bikuru bya FDLR na Kiwanja mu gihe ingabo za Leta zakwigarurira ako gace byaziha amahirwe yo kwisubiza umujyi wa Kiwanja, ni mu gihe kandi FDLR nayo byayiha gutekereza neza kuko agace ka Mabenga kegereye cyane ibirindiro byayo biri Kazaroho.
Ubwo twandikaga iyi nkuru isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Tongo yavuze ko umutwe wa FDLR watangiye guhungisha abasilikare b’abasaza n’abandi bafite ubumuga hirya y’imirwano cyane ko uyu mutwe benshi mu bayobozi bawo bo ku rwego rwa Jenerali ari abasaza batakibasha kurwana no kuba bakwiruka, mu gihe rukomeye.
Uwineza Adeline