Indege zo mu bwoko bwa Milage 8 Kinshasa iherutse kugura ziraba zasesekaye iGoma mu cyumweru gitaha.
Ni amakuru umwe mu basilikare bakomeye muri FARDC yahaye Radio Top Congo ikorera mu mujyi wa Kinshasa akaba ariyo dukeshya iyi nkuru, iravuga ngo ingabo za FARDC zigiye gukoresha imbaraga zo mu kirere mu gutwika no gusenya ibirindiro by’umutwe wa M23.
uyu musilikare ukomeye akaba yabwiye Top congo ko abaganga mubya gisilikare ariwo muti baherutse guha ingabo za Leta zisumbirijwe n’inyeshyamba za M23.
uyu musilikare wa FARDC kandi avuga ko indege zabo zizatanga umusaruro nkuko byagenze muri 2013, kuko ingabo za leta zarasaga umutwe wa M23 ugahungira muri Uganda no mu Rwanda.
Abasesenguzi mu bya gisilikare basanga ibi bikorwa nta musaruro byatanga mu gihe FARDC idafite imbaraga mu gisilikare kirwanira mu butaka cyane ko ingabo za leta zataye morale kubera gufatwa nabi n’ubuyobozi bwazo ndetse bikagera naho bamwe bicwa n’inzara.
Uwineza Adeline
Ibi n’infabusa. Inyeshyamba ntizigira ibirindiro. Ni gake cyane wazisanga hamwe kandi nta n’ibikorwa remezo zigira ngo urabisenya. Operation y’indege isaba ibikorwa remezo byinshi(Ground support) kuburyo RDC ukuntu iteye n’imikorere yayo itashobora gukora operation y’indege neza. Kereka n’izizana abazazikoresha naho airforce ya RDC sinzi.
Aho zaturutse ninaho hatiruka izi zihanura. Umucuruzi yita kubyinjira n’ibisohoka, ntiyita kuba kiriya bamugana baje kugura.
Uvuze ukuri ziriya bazazihanura keretse niba zikozwe kuburyo zitaraswa.
Ikibazo si ibikoresho ikibazo nabo kubikoresha, none se ibyo bahungishije bigasubira inyuma kuki batabikoresheje nuko nta musaruro byatanga, putin se ko arasa nindege abasirikare bakarwanira hasi, ziriya ndege murashaka nazo se bazibake koko arizo babarashisha, armee demoralisee itagira uniform yirirwa irya imisigati yo mu bigori niyo izarwanisha ziriya ndege reka tubitege amaso