Abasilikare ba Leta bataye ibirindiro byabo byari biri muri Gurupoma ya Tongo biherereye mu nkengero za Kazaroho nyuma y’uko M23 ifashe Mabenga.
Mu ijoro ryakeye ingabo za FARDC zari zifite ibirindiro bikomeye mu gace ka Tongo ni muri Teritwari ya Rutchuru zaraye zitaye ibirindiro byazo, ubwo zari zikimara kumva agace ka Mabenga kafashwe n’umutwe wa M23.
Isoko ya makuru ya Rwandatribune iri ahitwa Tongo yemeje ayo makuru ivuga ko nyuma yo guta ibirindiro, abaturage nabo bakurikiye ingabo za Leta ziva muri ako gace mu rwego rwo kwirinda ko inyeshyamba za M23 zigarurira ako gace.
Agace ka Tongo ni kamwe mu bice byari bifatiye Umutwe wa FDLR runini, bivugwa ko byibuze 70% by’ako gace ari ubutaka busoreshwa n’uyu mutwe. Muri iki gihe ako gace kakaba kasigaye mu cyera gati kuko amajyepfo y’aho n’amajyaruguru hagenzurwa n’umutwe wa M23.
Umutwe wa M23 ukomeje kwagura ibirindiro ndetse hakaba hari uduce twinshi ukomeje gufata nta mirwano ibaye cyane ko Ingabo za Leta zacitse intege kubwo gushiranwa n’ibikoresho ndetse n’ibizitunga, kandi ko amafaranga yose asa naho aribwa n’abazikuriye ku rugamba.
Mwizerwa All
MURI AMAKE UBU M23 ISHINZWE GUHEREKEZA FARDC, imirwano yahinduye isura.
Ariko nge mbona M23 ikwiye kurekeraho kwiruka kuri FARDC kuko nawo ushobora kuba umutego wo kubakura mu birindiro byayo. FARDC ishobora kubikora kugirango bashyokerwe maze nyuma ibazenguruke. Kuko sinibwira ko M23 ifite abarwanyi bahagije bakora byose. M23 nifate ahantu hari strategic iharinde ihubake n’ibindi birindiro ibone abarwanyi bashyi ibone ubujya gufata ahandi. Ibi bitwara igihe kirekire.
Uvuze ukuri rwose nifate ahashoboka ahubwo ihashyire uburinzi bukomeye kuruta ko yazafata aho idafitiye ubushobozi bwo kurinda
Njye mbabajwe nabaturage buberagaho mu buzima bwa rumba ese ko rutchuru yafashwe na Bunagana inzira bazasigarana I asohoye muri Goma iramutse ifashwe niyihe bazajya mu Kivu cg bazajya mu mashyamba ya Sake ahaha les Africans we reka mbitege amaso gusa bazisama basandaye ntacyo baramira ubuse nibakupirwa umuriro na amazi byavag Rubavu bazabaho bate injiji gusa