Ibisasu indege Suhkoi 25 yabyutse irasa mu nkengero za Kitchanga byahitanye inka zisenya n’ibikorwa remezo.
Nk’uko byemezwa n’isoko ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Kchanga, avuga ko habyukiye ibitero by’indege byari bigamije gutera ingabo mu bitugi ingabo za Leta zaramukiye mu mirwano mu bice bya Bulungu,Kabaragasha no mubice byerekeza Sake.
Umwe mu batangabuhamya babyiboneye n’amaso avuga ko izi ndege, zishobora kuba zitageze k’umurongo w’urugamba ahubwo zibasiye ibikuyu n’inka zari ziragiwe mu misozi iteganye na Kitchanga, bikaba byagize ingaruka ku mishinga y’ubworozi byakorerwaga muri ako gace.
Uyu mutangabuhamya kandi yemeje ko byibuze inka 65 n’abashumba babiri bari baziragiye bishwe n’izo ndege.
Imirwano ikomeje itsibaniro mu bice byegereye Kitchanga, aho bivugwa ko ingabo za Leta zishaka kwisubiza umujyi wa Kitchanga, muri iyi mirwano hakaba habonetsemo abacancuro b’Abarusiya.
Abasesenguzi mu bya gisilikare basanga ibitero by’indege za Congo, bidashobora gutanga umusaruro bijyanye n’ubumenyi buke bw’ingabo za Congo, ikindi imiterere y’akarere kari kuberamo imirwano nako n’ingorabahizi cyane ko kubera amashyamba menshi y’inzitane biha amahirwe abarwanyi ba M23 kubona ubwihisho bw’izi ndege.
Mwizerwa Ally
Ntimwatubwiye munkuru zubushizeko zahanuwe none muti zarashe inka!!!!
Ahaaaaa.RDF yajyaga kwihisha mu nka yumva ko nayo yakoze amayeri ya gisirikare.Umuti numwe nibareke kumara abana bacu kuko bashobora kuzakomererwa nitubibabaza!
Yewe kadogo we reka abana baba congomani batahe iwabo muri Kivu kuko ni uburenganzira bwabo naho rdf igiyeyo ziriya ndenge ntanimwe wakongera kubona