Nyuma y’amakuru yavugaga ko umutwe wa M23 uri mu nzira zerekeza ishasha, ingabo za Leta zahise zihunga, Uganda nayo ifunga umupaka k’uruhande rwayo
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune mu gace ka Nyamirima ni muri Gurupoma ya Binza, teritwari ya Rutschuro ivuga ko muri iki gitondo cyo kuwa 3 Ugushyingo 2022, abaturage bari basanzwe bakoresha umupaka wa Ishasha uhuza Congo-Kinshasa na Uganda bagiye kwambuka bagasanga harafunze.
Umwe mu baturage bahatuye yabwiye rwandatribune ko mu rukerera ariho bumvise ingabo za Leta zatsa amamoto abandi bafata imodoka bata umupaka, uwo muturage kandi yavuze ko hari amakuru yari yiriwe ahwihwiswa ko abarwanyi ba M23 baba bamaze iminsi ibiri bacengeye ako gace mu rwego rwo kwigarurira uyu mupaka.
Umwe mu bacuruzi bakorera kuri uwo mupaka utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko muri iki gihe ako gace kari kwidegembyamo abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba za FPP na RUD URUNANA, ingabo za Leta zo zikaba zamaze kuhava.
Agace ka Ishasha kabarizwa muri Lokarite ya Ishasha, Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rutschuru. uyu mupaka niwo wari usigaye ukoreshwa n’abaturage ba Binza bajyaga guhahira muri Uganda, nyuma ya Bunagana na Kitagoma biherutse kwigarurirwa na M23, twashatse kumva icyo uruhande rwa M23 rubivugaho ku murongo wa telephone duhamagara Umuvugizi wabo Maj.Willy Ngoma ntibyadukundira.
Mwizerwa Ally