Lt.Murokore wari ushinzwe uburinzi bwa Col.Faida Komanda Mukuru wa RUD urunana yaguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba M23.
Nk’uko byemejwe n’isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Lokarite ya Giseguro, Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rutschuru,muri Kivu y’amajyaruguru, bivugwa ko uyu Lt Murokore yiciwe mu gitero cyagabwe mu birindiro bya RUD urunana,cyari kigamije guhitana Col.Faida.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko uyu Lt.Murokore wari ushinzwe umutekano wa Col.Faida Hakimu Komanda wa RUD urunana yiciwe muri icyo gitero hamwe n’abasilikare bato batatu,mu gihe yageragezaga kurokora ubuzima bwa Col.Faida n’abamwungirije.
Abatangabuhamya bakomeza bavuga ko imirwano yabaye ejo bundi kuwa mbere mu rukerera, ahitwa mu Gitero,mu ntera y’iminota 40 ugana mu Mujyi muto wa Giseguro.
Imirwano yamaze amasaha abiri, aho abarwanyi ba RUD urunana bageragezaga kwikura mu murongo w’urugamba
Umuturage witwa Semahoro utuye mu gace ka Giseguro yabwiye Rwandatribune ko,bumvise amasasu mu masaha ya saa kumi,ndetse ko icyo bamenye nyuma y’aho Ari urupfu rwa Lt.Murokore na bagenzi be batatu bishwe.
Uyu muturage Kandi avuga ko muri Ako gace hari hamaze iminsi hari ibikorwa byo guhiga abo barwanyi ba RUD urunana, kugeza ubwo Abakomando ba M23 bagezeho babasanze mu bwihisho, imirwano itangira ubwo.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru uruhande rwa M23 ntacyo ruratangaza kuri iyi mirwano imaze iminsi ibahanganishije na RUD urunana,gusa hari hasize amezi agera kuri atatu abarwanyi ba M23 bishe Major Nshimiyimana Cassien uzwi ku mazina ya Gavana mu gitero cyagabwe ahitwa Nyabanira.
Uyu Gavana akaba ariwe wari wagabye igitero mu mpera z’umwaka wa 2019, mu murenge wa Kinigi,Akarere ka Musanze,Aho icyo gitero cyaguyemo abasivili 12, umutwe wa RUD urunana uyobowe na Gen.Bgd Ntilikina Faustin,uba mu Bufaransa yungirijwe na Col.Hakimu Faida,ukaba ugizwe n’abarwanyi biyomoye kuri FDLR.
Uwineza Adeline