Muri iki gitondo, imirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’umutwe wa M23, yubuye mu nkengero z’umujyi wa Kitshanga.
Kuva uyu mujyi wa Kitshanga wafatwa na M23, abasirikare ba FARDC ndetse bafatanyije n’imitwe nka FDLR n’abacanshuro b’Abarusiya, bakomeje kugaba ibitero bagamije kuwisubiza ariko M23 ibabera ibamba.
FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, Mai-Mai, Nyatura, ACPLS na NDCRENOVE ndetse n’abacanshuro b’umutwe w’Abarusiya, bakunze kugaba ibitero ariko M23 ikabasubiza inyuma.
Muri iki gitondo ku wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023, ubu bufatanye bwongeye kugaba igitero ku birindiro bya M23 biri mu nkengero za Kitshanga.
Uwaduhaye amakuru, yaguze ko ibi bitero byatangiye saa kumi n’imwe na mirongo itanu (05:50’) aho FARDC ndetse n’abarwanyi bo muri iriya mitwe, bari mu nkengero za Kitshanga, babyutse bamisha ibisaru kuri M23.
Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Muri iki gitondo amasasu yongeye kuramuka asakuza ariko M23 ikomeje kwihagarararo irinda ibirindiro byayo muri Kitobo.”
Iyi mirwano yubuye nyuma y’iminsi micye, abakuru b’Ibigugu bigize EAC bahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia bakongera gusaba ko imitwe yose iri mu burasirazuba bwa Congo guhagarika imirwano no kuva mu bice bagenzura.
RWANDATRIBUNE.COM