Leta ya Congo yahaye igihe ntarengwa umutwe wa M23 kuba warekuye uduce twose wafashe, bitaba ibyo ukaraswa.
Mu ijwi rya Gen.Bgd Sylvain Ekenge Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, yatangaje ko umutwe wa M23 nutubahiriza ibyasabwe n’inama y’abakuru b’igihugu yabereye iLuanda muri Angola, ingabo za Leta zigiye gutangira kuwurasaho.
Abasesenguzi mu bya politiki basanga aya magambo aje gusasira ibikorwa bya gisilikare bimaze iminsi bitegurwa n’ingabo za Leta, cyane bagashingira ku bacancuro b’Abarusiya basesekaye mu mujyi wa Goma baje gushigikira ingabo za FARDC, hakiyongeraho imbunda ziriguhabwa abarwanyi b’Aba Mai Mai kugirango nabo baze gufasha ingabo za Leta FARDC.
Uwineza Adeline
Ukurikije imikorere ya FARDC, usanga nayo ari umutwe witwaje intwaro.
Ndumva FARDC igiye kujya mu mazi abira @ bitumye nibaza Impamvu nabo bananiwe kwitandukanya n’imitwe y’inyeshyamba nka FDRL.
Ahubwo bitwaje abacanshuro.
Nibe na23 yo yagaragaje ko iri kubahoriza imyanzuro ya luanda, kuki se FARDC ititandukanya nindi mitwe bakorana nka fdlr na nai mai!? Ikindi communaute international nayo ibifitemo urahare kuko iri kururuhande rwa Congo cyane aho kumvikanisha impande zombi.