ingabo za MONUSCO zari Kanyabayonga zimuye ibirindiro byazo mu rwego rwo kwikanga M23 ko ishobora kwinjira muri ako gace
Umuvugizi wa Sosiyete Sivili mu gace ka Beni yanenze ingabo za MONUSCO,zatangiye guhungisha abasilikare bayo zibavana muri Kanyabayonga aho zavugaga ko zihunze M23 .
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune Bwana Kavota asanga ingabo za MONUSCO zari zarakererewe kwirukanywa k’ubutaka bwa Congo,yagize ati:ibi ni ibyerekena ko MONUSCO itaje kurinda abanyekongo Munyamakuru,reka nkubwire igihugu cyacu cyagize abakerarugendo bambaye imyenda ya gsilikare ,imyaka 20 irasize ,ibi rero birerekana ko abanyekongo ubwabo bakwiye kwishakira ibisubizo.
Mu ma video yafashwe n’amasoko ya Rwandatribune yerekanaga ibimodoka bya MONUSCO bishoreranye bihunga ,aho n’abaturage babakomeraga.
Mwizerwa Ally