Umujyi wa Rutschuru uherereyemo ibiro bikuru bya bya Teritwari wamaze kujya mu maboko y’inyeshyamba za M23 bivuze klo iyi ntara iri mu maboko yabo.
umunyamakuru wacu uri Kiwanja yemeje ayo makuru avugako Inyeshyamba za M23 zinjiye mu mujyi wa Rutschuru mu masaha ya saa mbiri zijoro nta mirwano yabaye kuko abasilikare ba Leta bari bahunze uyu mujyi berekeza ahitwa Kicanga.
Isoko yamakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Nyongera yavuze ko umujyi wa Kiwanja n’ibice bihakikije Cyane ahitwa Burayi naho hamaze gufatwa n’inyeshyamba za M23,ubu imirwano ikaba Isa naho yahagaze.
Ifatwa rya Rutschuru rije ryiyongera ku tundi duce twa Kitagoma, Karambo na Busanza,ubwo twandikaga iyi nkuru biravugwa ko imirwano irikwerekeza mu gace ka Kibumba ni muri Km10 werekeza mu mujyi wa Goma.
Mwizerwa Ally