Maj. Gen. Francis Takirwa, Komanda wa division ya 2 y’ingabo za Uganda, UPDF, aravuga ko inzego z’umutekano zifata buri munsi Abanyarwanda basaga 20 binjira muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.
General Takirwa avuga ko abo bantu binjira binyuranyije n’amategeko ahanini bafatirwa mu bice byegereye umupaka wa Mirama, muri Ntungamo na Ishasha, mu Karere ka Kanungu.
Avuga ko aba kenshi basubizwa inyuma ariko bagakomeza gusubirayo, agashinja uruhare inzego z’umutekano zo ku ruhande rw’u Rwanda.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, uyu yagize ati “ Duhora dufata Abanyarwanda binjira mu gihugu tukabasubizayo ariko bakagaruka. Ntituzi niba ahari ari ubushotoranyi kuva ku baturanyi bacu cyangwa atari bwo,”
Uyu muyobozi w’ingabo kandi yanagaye bamwe mu Bagande batuye mu mijyi yegereye umupaka avuga ko ari bo bacumbikira aba Banyarwanda binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yatanze urugero rw’Abanyarwanda batatu muri iki cyumweru basanzwe bacumbikiwe n’umwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Katuna. Avuga ko ibi bibangamira gahunda za leta zigamije gukumira ikwirakwira rya Covid-19.