General Muhoozi Kainerugaba umaze igihe akuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yagaragarije Se Yoweri Kaguta Museveni ko agifite akayihayiho ko kugira umwanya ukomeye muri UPDF.
Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2022, General Muhoozi Kainerugaba yambuwe inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, ari na bwo yahitaga azamurwa mu mapeti agabwa irya General wuzuye akuwe kuri Lieutenant General.
Icyo gihe yakuwe kuri izi nshingano nyuma yo gutungurana akavuga ko we n’igisirikare cye cya Uganda, bafata Nairobi mu byumweru bibiri gusa.
Aya magambo yanatumye se Museveni asaba imbabazi Abanyakenya, ni yo yatumye avanwa kuri uyu mwanya ukomeye mu gisirikare cya Uganda.
Kuri ubu noneho Muhoozi yagaragaje ko akumbuye kugira umwanya ukomeye mu gisirikare cya Uganda.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, akunze gucishaho ibitekerezo ubutitsa, yagize ati “UPDF iracyari igisirikare cyanjye. Afande Mzeee [yashakaga kuvuga se Museveni]. Ndashaka ko mukingarurira.”
Uyu muhungu wa Museveni ukunze kwisanzura mu bitekerezo atanga, rimwe na rimwe biteza impaka kuko biba bitavugwaho rumwe.
Abasesenguzi bemeza ko iyi mfura ya Museveni ari iyo izamusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko bamwe bagashidikanya ku bushobozi bwe bw’ibitekerezo.
RWANDATRIBUNE.COM