Ingabo za Uganda (UPDF) ziri guhangana n’umutwe wa ADF muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zafashe ibirindiro bikomeye by’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda byari mu gace ka Kasindi.
Uyu mutwe wa ADF ukomeje guhungabanya umutekano mu bice bya Beni muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze iminsi uri guhashywa n’Igisirikare cya Uganda gifatanyije n’iza RDCongo.
Kuri iki Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2022, uyu mutwe wa ADF wahuye n’uruva gusenya ubwo wakubitwaga inshuro na UPDF ikawukura mu birindiro bikomeye by’uyu mutwe bizwi nka Lisulubi byari muri aka gace ka Kasindi gaherereye muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ibi birindiro bya ADF bifashwe nyuma y’iminsi micye UPDF isubukuye ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe, aho byasubukuwe ku wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakunze kubwira uyu mutwe wa ADF ko akawo kashobotse ndetse akawuteguza kuranduka mu gihe cya vuba.
Gen Muhoozi Kainerugaba yigeze gutangaza ko UPDF imaze kwivugana ibyihebe byinshi by’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa Museveni.
Uyu mujenarali ukomeye muri Uganda kandi aherutse gutangaza ko nyuma yo kurandura uyu mutwe wa ADF, Ingabo z’Igihugu cye UPDF zigiye gukurikizaho umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho yavuze ko UPDF izafatanya na RDF muri operasiyo izitwa Rudahigwa.
RWANDATRIBUNE.COM