Ingabo za Uganda (UPDF), ziri mu gikorwa cyo guhiga inyeshyamba za ADF ku butaka bwa RD Congo , ejo kuwa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021 zambutse umugezi wa Semiliki uherereye muri Teritwari ya Beni , winjira mu gace gafatwa nk’ibirindiro bikuru by’ ADF umutwe w’inyeshyamba z’abagande zigendera ku mahame akomeye y’idini ya k’Islam.
Iki gikorwa gifatwa nk’intambwe ikomeye kuva aho ingabo za Uganda zitangiye guhashya zino Nyeshyamba kuwa 30 Ugushyingo 2021
Amakuru aturuka ku mboni yacu iri mu mugi wa beni, avugako kino gikorwa kigezweho nyuma yo kuyimisha urufaya rw’amasasu hifashishijwe in dege z’intambara zirwanira mu kirere n’amabombe y’imbunda rutura ibintu byatumye inyeshyamba za ADF Zitangira , gukwira imishwaro.
Kubera ikibazo cy’imihanda , UPDF yari yabanje gukambika ahitwa Mikakati , mu birometero icyenda uvuye ku kiraro cya Semiliki.
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’ingabo za Uganda UPDF Col Paddy Ankunda .
yagize ati “UPDF yageze ku kiraro cya Semiliki muri DRC, ubu guhiga ADF biratangiye”.
Nyuma y’ibi bitero ,bivugwa ko umuyobozi wa ADF, Musa Baluku yaburiwe irengero ndetse hakaba hari n’amakuru avuga ko Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’ingabo za Uganda UPDF baba bafashe abarwanyi 34 ba ADF, mu gihe abandi basabwe kumanika amaboko .
abakongomani 31 bari bafashwe bugwate na ADF bararekuwe mu gihe inkambi za gisirikare za ADF enye: Kambi Yayu, Tondoli, Belu 1 and Belu 2, na Madina (KABAMBE) Zasenywe.
Kuwa 30 Ugushyingo n’ibwo ingabo za Uganda zinjiye k’ubutaka bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya CoNGO BY’umwihariko muri Teritwari ya Beni zigamije gutangiza igikorwa cyo guhashya inyeshyamba za ADF zimaze igihe zirwanya ub utegetsi bwa Perezida Kaguta Yoweri Museveni.
Ni Nyuma y’amasezerano yari yabanje hagati ya Perezida Wa Repubrika Iharaniranira Deokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi na Perezida Kaguta Museveni wa Uganda yemerera ingabo za Uganda kwinjira k’Ubutaka bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Rwego rwo guhiga bukware Inyeshyamba za ADF.
Uwineza Adeline