Umuyobozi bw’igisirikare cya Uganda(UPDF) bwatangaje ko hatangiijwe iperereza ku bagize uruhare mu mfu z’abantu barenga 50 baguye mu myigaragambyo iheruka kuyoboza iki gihugu mu kwezi k’Ugushyingo 2020.
Ibi umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda Lt. Col. Deo Akiki, yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 10 Ukuboza 2020 mu murwa mukuru Kampala.
Hari hashize iminsi imiryango yita ku burenganzira bwa muntu imbere mu gihugu no hanze basabye ko hakorwa iperereza ryigenga kuri ubwo bwicanyi abarigizemo uruhare bakabihanirwa.
Raporo yakozwe na polisi ya Uganda ivuga ko abantu 54 ari bo bapfuye barashwe mu myigaragambyo yamaze iminsi itatu mu murwa mukuru Kampala n’indi mijyi mu gihugu. Iyo myigaragambyo yatewe n’ifatwa ry’umunyapolitike utavuga rumwe na leta ya Uganda, Robert Kyaguranyi uzwi nka Bobi Wine.
Uwo munyapolitike akimara gufatwa mu kwezi gushize, imyigaragambyo yahise yaduka mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu murwa mukuru Kampala.
Abasirikare n’abapolisi bahise bakwizwa mu mijyi yose yaberagamo imyigaragambyo kugira ngo bayihagarike. Gusa abaharanira uburenganzira bwa muntu banenze izo nzego z’umutekano bavuga ko zakoresheje ingufu zirenze mu kuyihagarika bigatuma zimwe mu nzirakarengane zihatakariza ubuzima. Iyo miryango ivuga ko, umubare w’abishwe urenze uwo polisi itangaza.
Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa kane umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda Lt. Col. Deo Akiki, yavuze ko batangije iperereza ku basirikare bakekwaho kugira uruhare mu kwica abaturage.
Mu ijambo yagejeje ku baturage nyuma y’iyo myigaragambyo, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko hari amakosa inzego zishinzwe umutekano zakoze akavamo urupfu rw’inzirakarengane ariko ko umubare munini w’abiciwe muri iyo myigaragambyo ari uw’abigaragambyaga bagerageje kurwanya inzego z’umutekano .
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zanenze ibyo perezida Museveni yatangaje. Bavuze ko ababigizemo uruhare bagombye kubanza gucirwa imanza bakanahanirwa ibyaha byaho, kandi izo indishi zigenwa n’inkiko atari perezida ubwe.
Ni muri urwo rwego, ishyirahamwe ry’igihugu ry’abunganira abandi mu mategeko Uganda Law society, rivuga ko rizafasha imiryango yabishwe kugeza ibirego byayo mu butabera no kuyiburanira.
Ku rundi ruhande, imiryango mpuzamahanga itandukanye, Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi na leta zunze ubumwe z’Amerika byamaganye ubwo bwicanyi n’ibangamirwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakorewe abaturage muri iyo myigaragambyo.
Eliot Engel umudepite muri Leta zunze ubumwe z’America we yaraye yandikiye bamwe mu bayobozi bakuru bicyo gihugu abasaba gukurikiranira hafi icyo yise ‘ikandamizwa ry’uburenganzira bwa muntu rikabije muri Uganda’. Atanga ingero z’ubwicyanyi kuva muwa 2016 avuga ko bwagiye bukorwa na leta ku baturage, asaba ko leta zunze ubumwe z’Amerika yakongera gusuzuma ubufatanye bwayo na Uganda cyane cyane mu byerekeye inkunga Amerika iha iki gihugu z’ibikorwa by’iterambere n’umutekano.