Ambasade ya Amerika muri Uganda yatabarije Umunyapolitiki utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Robert Kyagulanyi nyuma yo kumusura bakangirwa n’abasirikare kubonanan nawe.
Guhera kuwa Kane ushize tariki 14 Mutarama 2021 ubwo muri Uganda habaga amatora ya Perezida, urugo rwa Bobi Wine rwagoswe n’abasirikare mu rwego rwo kwirinda ko ajya guhura n’abayoboke be ngo bamagane ibyavuye mu matora.
Ni amatora yatsinzwe na Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi n’amajwi asaga 54 %.
Bobi Wine abinyujije kuri Twitter yavuze ko Ambasaderi Natalie Brown yagiye kumusura akirukanwa n’abasirikare.
Ati “Kuri iki gicamunsi (tariki 18 Mutarama) Ambasaderi wa Amerika muri Uganda yagerageje kuza kunsura ariko asubizwayo n’abasirikare ageze ku marembo.”
Mu itangazo ryashyizwe ku Mbuga nkoranyambaga za Ambasade ya Amerika muri Uganda, ryemeje aya makuru yari yatangajwe na Kyagulanyi ko Ambasaderi Natalie Brown yabujijwe kumusura.
Ambasade ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko Amasaderi Natalie Brown yari agiye kureba uko ubuzima bwa Bobi Wine buhagaze nyuma y’igihe kigera ku minsi 3 yarabujijwe gusohoka mu rugo iwe n’igisirikare cya Uganda UPDF cyagose urugo rwe nyuma y’amatora.
Perezida Museveni aherutse kuvuga ko Bobi Wine akorana n’abanyamahanga bagamije guteza ibibazo Uganda, nubwo yirinze kuvuga abo aribo,yanavuze ko ngo hari kimwe mu bihugu byo mu karere cyagerageje kwivanga mu matora ya Uganda inzego zayo zirimo n’izubutasi zikakibera ibamba.
Ildephonse Dusabe