Kuvuga ko Urata Intwari abanza Iz’iwabo, Inararibonye Bwana Rucagu Boniface aganira na Rwanda Tribune avuga ko uyu mugani ukomoka ku bakurambere aho bitumvikanaga kuba wareka intwari z’iwanyu ukajya kurata iz’ahandi.
Avuga ko bitari bibujijwe ariko ko umuntu wasigaga intwari iwabo akajya kurata iz’ahandi batamushimaga. Ariko uwarataga intwari z’iwabo yarangiza akajya kurata iz’ahandi baramushimaga cyane.
Muri iki kiganiro kirambuye Umunyamakuru wa Rwanda Tribune yagiranye n’Inararibonye Rucagu Boniface, aratunyuriramo amwe mu mateka yamuranze ndetse na bamwe mu bantu babanye cyane cyane ubwo yayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuri we afata nk’intwari.
Bwana Rucagu Boniface avuka mu karere ka Bugeruka, habaye Komini Nyamugari, kuri ubu ni mu Karere ka Burera, Umurenge wa Nemba.
Avuga ko ikiri Komini Nyamugari imbago zayo zagarukiraga kuri Base, kuri ubu icyo gice kikaba cyarometswe ku Karere ka Rulindo ahari Centre yitwa kuri Nyirangarama, wateje imbere utugali, imidugudu ndetse n’Umurenge iyo centre iherereyemo.
Sibyo gusa kuko Rucagu avuga ko ibikorwa bya Nyirangarama binarenga aho bigakwirakwira mu gihugu cyose.
SINA Gerard ni muntu ki mu mboni za Rucagu Boniface?
Rucagu iyo muganira kuri uyu mugabo avuga ko atabona aho ahera amukubwiraho gusa avuga ko ari umuntu w’umunyempano. Ati “muzi acuruza amagi nayo atari menshi aho yayacururizaga ku isahani mu Kinyarwanda bita “Ibase”.
Yacuruzaga amagi ahiye ndetse n’amabisi, ushaka irihiye akaritonorera aho agakoza mu gasenda n’akunyu akarya.
mumenya bwa mbere hari hagati yo mu 1980-1981, abashinwa bari gukora umuhanda Kigali- Ruhengeli.
Ninabwo yari atangiye gucuruza, ibyo akaba yarabikoranaga ubwitonzi no kubaha abantu.
Abimazemo igihe yaje kubona umugiraneza umuha ahantu yashyira Kiyosaki (Kiosque) uwo musaza yitwaga Ribakare Damiyani akaba ari nawe sebukwe wa SINA ubu.”
Rucagu akomeza avuga ko SINA Gerard yahakoze kiyosiki y’imbaho ariko ya etage, hasi akahatekera umureti n’amagi naho hejuru bakaba ariho bajya kuwurira.
Nyuma yatangiye kujya arangura amagi menshi atangira kuyacuruza no muri Kigali.
Avuga kandi ko yaje gusaba inguzanyo mu Isanduku yo kuzigama y’U Rwanda akaguramo Imodoka yitwa Pegeuat 505, nyuma yibyo akaza no gutangira gukora amandazi kuri ubu ariyo yitwa Urwibutso.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye amaze kugira imodoka ya kamyoneti apakiramo amagi akayazana I Kigali ndetse akanakomeza imirimo ye yakoreraga kuri Nyirangarama.
Rucagu akomeza avuga ko ya sanduku yo kuzigama yaje kumwongera andi mafaranga yubakamo iriya nzu ubu iri kuri Nyirangarama gusa ngo Jenoside yabaye amaze kubaka igice cyo hasi cyayo (Foundation).
Nyuma ya Jenoside Leta imaze gutanga ihumure mu Banyarwanda SINA Gerard yakomeje imirimo ye gusa yongeraho no guteka inyama bita Boyiro muri icyo gihe Rucagu avuga ko yari Perefe wa Ruhengeli.
Nyma habayeho imurikagurisha mu ntara zose mu gihugu SINA Gerard akabyitabira akerekana ibikorwa bye n’ubwenge bye.yazengurutse igihugu cyose hose akaba uwambere bakamuha impamyabushobozi.
Nyuma yongeyeho kwenga imitobe, Divayi, n’Urwagwa rwitwa Akarusho.
Rucagu avuga ko SINA Gerard ari umuvumbuzi w’umuhanga, ufite ibitekerezo byinshi byose akorana ubwitonzi, kubaha, gukorana umurava.
Avuga ko Ku mugabane wa Afrika SINA yagiye yerekana ibikorwa bye kandi bigakundwa, kuri ubu ibikorwa bye birajya ku isi hose kandi bakabikunda.
Abaturage baturiye kuri Nyirangarama nibo bahinga imbuto, imboga, n’ibindi byose akoresha mu bikorwa bye bya Nyirangarama abo baturage bakaba babibonamo amafaranga abateza imbere kuko ibyo bahinga ariwe ubigura.
Abaturage bahaturiye kandi abenshi yabahaye akazi, kuko afite abakozi bagera kuri 700 bakora iwe.
Buri mwaka yihaye intego yo kugira agashya yereka igihugu yagezeho akagatura igihugu kikakabona.
Abaturage ba Rulindo bafite amahirwe yo kuba bamufite kubera ibitekerezo bye.
Ntiyiharira ubumenyi afite kuko abashaka bose baramugana akabigisha, akabasobanurira, akabatoza akabereka uko yavuye ku kantu gato kuri ubu akaba ageze ku kintu kinini cyane cyakwiriye isi yose.
Ikimenyimenyi yashinze ishuri kugirango akomeze gutanga ubumenyi ku bandi Banyarwanda.
Byose abikora akunda Imana, abakozi be abenshi bazindukira mu muryango remezo wemewe na Kiliziya, ikindi ni uko yubatse Kiliziya ku Musozi avukaho yitwa Mutagatifu Gerard nkuko Rucagu abisobanura.
Afite abarimu benshi n’Ababikira bamufasha gukurikirana uburere bw’Abana b’Abakobwa.
Aherutse guhabwa Diplome y’Ikirenga mu bumenyi, guhanga imirimo no mu bushakashatsi.
Nta mashuri yize ahambaye, ariko ibyo yakoze ni nk’iby’abashakasatsi bagombye kuba bakorera abaturage babo.
Rucagu avuga SINA Gerard yanaba umwarimu wa Kaminuza akabigisha guhanga imirimo, guteza imbere abaturage n’ibindi ndetse no gukunda igihugu.
Avuga ko impamvu amuvuga ari uko aho avuka uwakoze nk’ibyo yakoze ari bacye.
Dusoza ikiganiro yagize ati “ reka mbabwire uwaha Igihugu abantu bameze nka SINA Gerard kuri buri Murenge w’Igihugu avugako bya kongerera igihugu umuvuduko mu Iterambere kuko ibikorwa byajya kuri buri Murenge nk’ibya SINA byakongera iteramere igihugu gifite.
Ati” aritonda, acisha macye, arashishoza, ntahubuka, kandi akaba akunda igihugu cyamubyeye na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Akunda Paul Kagame, agakunda umuryango wa FPR ni umugabo wuzuye cyane”
Asaba Abanyarwanda kuba bazima bakunda U Rwanda n’Abarutuye kandi baharanira kwigira no kwihesha agaciro.
Mu ntero ye asoza agira ati “amashyi ngo kaci…kaci…. kaciiiiiiiiii.”
Norbert Nyuzahayo