Uhagarariye abaregera indishyi mu rubanza rwa Urayeneza Gérard ukurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside, yamushinje ko yari atunze imbunda ariko nyir’ubwite avuga ko ari ibinyoma bigamije kumuhamya icyaha.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Urayeneza yasubiye mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga aburana icyaha akurikiranyweho mu mizi.
Icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye abaturage baje gukurikirana imigendekere y’urubanza, rwaburanishijwe hifashijijwe ikoranabuhanga mu kwirinda COVID-19.
Urayeneza Gérard uhagarariye ibitaro bya Gitwe mu buryo bw’amategeko, Kaminuza ya Gitwe n’Ishuri ryisumbuye rya ESAPAG areganwa na Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Munyampundu Leon na Nsengiyaremye Elisée, naho Ruganizi Benjamin yatorotse ubutabera, urukiko rukaba rwafashe umwanzuro wo kumuburanisha adahari.
Bakurikiranyweho ibyaha byo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urayeneza anakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside. We n’abo bareganwa bafashwe ku wa 14 Kamena 2020 nyuma y’iminsi ine mu Bitaro bya Gitwe hatangiye gushakishwa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyobo gihari.
Urayeneza yabajijwe niba yemera ibyaha aregwa, asubiza agira ati “Ntabwo mbyemera.’’
Uwunganira Urayeneza we yavuze ko icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside yakiburanishijwe n’Urukiko Gacaca rukamugira umwere kandi ngo urubanza rwabaye ndakuka.
Yasomeye mu rukiko inyandiko y’Urukiko Gacaca yerekana ko igihe Jenoside yakorwaga Urayeneza n’umuryango batabaga i Gitwe.
Yavuze ko umukiliya we ataburanishwa bundi bushya kuri iki cyaha, keretse mu gihe abakorewe icyaha cyangwa Ubushinjacyaha basabye ko urubanza rusubirishwamo kandi ngo kiraregerwa nk’icyaha gishya.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo abunganizi ba Urayeneza basomeye mu rukiko ari icyemezo cyo kutamukurikirana cyari gishingiye ku makuru yavuye mu ikusanyamakuru mu gihe cy’Inkiko Gacaca ariko ngo ntabwo yigeze akorerwa dosiye ngo aburane.
Yavuze ko abunganira Urayeneza bakwiye gutandukanya ibyavuye mu ikusanyamakuru n’urubanza.
Perezida w’iburanisha yavuze ko inzitizi zatanzwe nta shingiro zifite kuko usanga ibyo bavuga nta rubanza bagaragariza urukiko Urayeneza yaba yaraburanyemo ngo agirwe umwere cyangwa akatirwe, ahubwo ko ibyo bagaragaje ari ibyavuye mu ikusanyamakuru. Yanzuye ko urubanza rukomeza kuburanishwa mu mizi.
Uko Ubushinjacyaha busobanura imikorere y’ibyaha Urayeneza ashinjwa
Ubushinjacyaha buvuga ko Urayeneza yatanze imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yifashishwa mu gutwara Abatutsi bagiye kwicirwa i Nyanza.
Bwagaragaje ko yafashije abakoze Jenoside kuko yavugiye amagambo yo gushyigikira abayikoraga bitewe n’amagambo yavugiraga kuri bariyeri zari imbere y’ibitaro bya Gitwe.
Buti “Yarabazaga ngo inyenzi zigeze he?’’
Kuri iyo bariyeri ngo hiciwe Abatutsi benshi ndetse hari n’ibihuru abakoraga Jenoside bihishagamo.
Urayeneza kandi ashinjwa kuba yaratanze imbunda zifashishijwe mu kwica Abatutsi no kuba yaritabiraga inama zitegura Jenoside.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari abaturage bagaragarije CNLG ko hari Abatutsi biciwe kuri iyo bariyeri ndetse mu cyobo cyari hafi aho hanakuwe imibiri 10 yari yararengejweho itaka ryinshi.
Urayeneza ngo ntiyashatse ko ayo makuru akurikiranwa kuko yari azi ko nibimenyekana azabazwa uruhare rwe muri Jenoside. Ngo yatangaga ruswa ku baturage ngo batazavuga ayo makuru y’imibiri yari iri mu cyobo kiri mu Bitaro bya Gitwe.
Ubushinjacyaha bwasomeye mu rukiko ubuhamya bw’abantu bashinja Urayeneza ko bamubonye mu bikorwa bwashingiyeho bumushinja icyaha.
Ku cyaha cyo guhisha cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, Urayeneza akurikiranyweho, Umushinjacyaha yasomye ubuhamya bw’abantu yakoreshaga mu Bitaro bya Gitwe bamushinja kuba baramweretse ahari imibiri y’abazize Jenoside ariko ngo akabitesha agaciro.
Muri ubwo buhamya ngo hari uwahawe akazi ko gukora amasuku ndetse n’undi wahawe gucukura icyobo cyo kujugunyamo imyanda abo bose ngo babonye imibiri y’abishwe babyereka Urayeneza ariko arabiceceka.
Umucamanza abajije Ubushinjacyaha icyo bushingiraho buvuga ko Urayeneza yatanze imbunda akanitabira inama z’abateguraga Jenoside, bwasubije ko hari abatangabuhamya babibonye imbonankubone.
Uhagarariye abaregera indishyi, Me Kayitare Dieudonné, na we yongeyeho ko Urayeneza yagize uruhare mu kuba icyitso kuko yitabiraga inama zari zigamije kurimbura Abatutsi b’i Gitwe ndetse zanemerejwemo ishyirwaho rya bariyeri yari imbere y’Ibitaro bya Gitwe.
Urayeneza ashinjwa ko yagize uruhare mu iyicwa ry’imiryango y’abapasiteri biciwe i Gitwe.
Me Kayitare yavuze ko Urayeneza yari atunze imbunda ndetse n’abahungu be babiri ari bo Urayeneza Olivier na Urayeneza Marcel na bo bari batunze imbunda, murumuna we wo kwa se wabo na we ngo yari atunze imbunda ndetse n’abari abazamu be babiri bari bazifite.
Izi mbunda ngo ni zo zatanzwe ngo zijye kwica Abatutsi nk’uko byagaragajwe n’abatangabuhamya babibonye imbonankubone.
Urayeneza ngo ni we wahaye urufunguzo rw’imodoka murumuna we wo kwa se wabo witwa Mugenzi Charles ngo atware abapasiteri bari bajyanywe kwicwa.
Me Kayitare yavuze ko hari umutangabuhamya wahawe akazi ko gucukura icyobo cyo kumenamo imyanda ngo acukuye metero imwe agera ku myenda n’imibiri itabyemo abibwiye Urayeneza ngo amubwira ko azabyikurikiranira, amusaba gushyiraho itaka akajya gucukura ahandi. Ibi ngo byerekana ko Urayeneza yari azi ko i Gitwe hari imibiri y’abishwe muri Jenoside.
Ubushinjacyaha bwavuze ko icyemeza ko imibiri yabonywe mu Bitaro bya Gitwe ari iy’Abatutsi, ngo ni uko hari abatangabuhamya babonyemo abantu bo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside.
Urayeneza yateye utwatsi ibyo ‘gutunga imbunda’
Urayeneza mu kwiregura yasabye urukiko ko yaburana nk’umuntu ku giti aho kumufata nka nyir’ibitaro kuko ngo ‘nta cyemezo Ubushinjacyaha bwerekana cyemeza ko ibyo bitaro ari ibye.’
Ati “Kuba banshinja ibyaha bifitanye isano n’ibitaro nta shingiro bifite kuko ibitaro bifite bene byo kandi bifite ubuzima gatozi bwabyo. Numva Ubushinjacyaha atari njye bwakagombye kuba bukurikira. Burimo kubinyitirira.’’
Yasobanuye ko kuba ari umuvugizi w’ibitaro mu rwego rw’amategeko bidatuma bihita biba ibye.
Mu kwisobanura yavuze ko ibyaha ashinjwa atabikoze kuko Jenoside yabaye atari i Gitwe.
Yavuze ko atari gukorana n’Interahamwe kuko yari afitanye amakimbirane na Perezida w’Interahamwe ashingiye ku kuba Perezida wazo yarashakaga kumusimbuza ku mwanya w’umuyobozi wa ESAPAG.
Urayeneza ngo ntiyari gukorana n’Interahamwe kandi ngo zamushinjaga kuba icyitso cy’Inkotanyi no gucumbikira ibyitso byazo.
Ku wa 14 Mata 1994 ngo Interahamwe zamubwiye ko zizamwica arahunga ajya i Karambi mu Ntara y’Iburasirazuba. Ngo yagarutse i Gitwe nyuma Inkotanyi zimaze kubohora igihugu.
Yavuze ko kuba ubuhamya bwatanzwe n’abaturage mu bihe bya Gacaca bwaremeje ko nta Jenoside yakoze, byerekana ko ari umwere.
Yahakanye ko nta bikoresho bya gisirikare yari atunze nkuko ngo byemejwe mu buhamya bwatanzwe muri Gacaca.
Yavuze ko ubuhamya bwo muri Gacaca mu nteko rusange y’Akagari ka Karambo, bwemeza ko atari we watanze imodoka yatwaye abapasiteri bakuwe i Gitwe bajyanywe kwicwa kuko atabaga i Gitwe.
Urayeneza yavuze ko yari yaravuye i Gitwe mbere yuko ubwicanyi butangira kandi ngo ibyo byemejwe n’Inkiko Gacaca zitandukanye.
Urukiko Gacaca rwo mu Kagari ka Karambi muri Kabarondo na rwo ngo rwamuhaye icyemezo cy’uko yari yarahungiyeyo we n’umuryango we wose muri Jenoside.
Urayeneza ati “Mu gihe Jenoside yakorwaga ntabwo nageze i Gitwe aho bavuga hari bariyeri kuko n’iwanjye sinigeze mpajya.’’
Ku kijyanye no gutunga imbunda, yisobanuye ati “Nta mbunda nigeze ntunga haba mbere no mu gihe cya Jenoside, ababivuga barambeshyera bagamije kumpamya ibyaha njye n’abana banjye.’’
Yavuze ko uretse amagambo gusa, nta kimenyetso cyerekanywe haba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha gihamya ko ‘‘nari ntunze imbunda kandi njye nderekana ibimenyetso by’inkiko Gacaca.’’
Yavuze ko umwe mu bamushinja witwa Muhayimana Charles ubwe yigeze gutanga ubuhamya mu bihe byo kwibuka Jenoside avuga ko Urayeneza n’umuryango we batayigizemo uruhare.
Urayeneza yabwiye urukiko ko izo mvugo za Muhayimana zivuguruzanya. Ati “Muhayimana yabeshye Ubugenzacyaha none Ubushinjacyaha burimo kubishingiraho bunshinja ibyaha ntakoze.’’
Yasobanuye ko uyu mutangabuhamya yabwiye Ubushinjacyaha ko hari umuntu wishwe na Munyampundu ahawe imbunda na Urayeneza mu gihe uwammishe afunzwe nyuma yo kwirega akemera icyaha cy’ubwicanyi.
Yasabye urukiko ko ibyaha Ubushinjacyaha bumushinja yazabibunarishirizwa aho buvuga ko byabereye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bitewe n’ibihe byo kwirinda COVID-19 bitashoboka ko urubanza ruburanishirizwa aho icyaha cyakorewe.
Urukiko na rwo rwemeje ko kuba Urayeneza atemererwa kuburanira mu rukiko kubera COVID-19 bidashoboka kuburanishirizwa aho icyaha cyakorewe.
Urayeneza yavuze no ku bandi batangabuhamya agaragaza ko bagiye bivuguruza bigaragaza ko bamubeshyera.
Abareganwa na Urayeneza na bo bumviswe
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu kandi Ubushinjacyaha bwagaragaje abareganwa na Urayeneza ibyaha bakurikiranyweho.
Rutaganda Dominique wari Konseye wa Segiteri Joma akaba yaranayoboye inteko Gacaca ya Joma yashinjwe guhishira amakuru y’imibiri y’abazize Jenoside yabonywe mu Bitaro bya Gitwe.
Ashinjwa gukingira ikibaba Urayeneza mu guhisha amakuru kuko ngo yahaye akazi abana be barindwi na we amuha isoko ryo gukora isuku.
Rutaganda ngo hari umutangabuhamya wamweretse imibiri y’abazize Jenoside amusubiza ko “ntacyo bimurebaho”.
Ashinjwa uruhare mu iyicwa ry’abantu basaga 300 bari ahitwaga kuri Duwani ndetse no mu iyicwa ry’imiryango y’abapasiteri bapakiwe muri Daihatsu.
Abunganira Munyampundu batanze inzitizi ko icyaha cya Jenoside akurikiranyweho yakiburanishijweho mu Nkiko Gacaca akaba yaragizwe umwere, bakavuga ko kongera kukimuburanishaho byaba ari ukumuburanisha kabiri ku cyaha kimwe.
Urukiko rwasanze iyo nzitizi nta shingiro ifite kuko inyandiko CNLG yahaye Ubushinjacyaha yerekana ko yaburaniye mu rukiko Gacaca rwa Kinihira aho kuba Joma.
Kuri Nsengiyaremye Elisée wari Perezida w’Inkiko Gacaca mu Kagari ka Karambo yahawe akazi mu Bitaro bya Gitwe; ashinjwa ko hari umutangabuhamya wamweretse imibiri yabonye ubwo yacukuraga umusarani mu bitaro ariko amusaba kubiceceka ngo bitazamukoraho.
Nsengiyaremye ngo yanahawe amakuru ku ruhare rwa Urayeneza muri Jenoside ariko arayahisha. Ubushinjacyaha busanga ngo icyatumye amukingira ikibaba ari uko umugore wa Nsengiyaremye ari umukobwa wa Urayeneza.
Munyampundu Leon [Kinihira] muri Jenoside ngo yakoraga mu Bitaro bya Gitwe ndetse ashinjwa kugaragara kuri bariyeri yari imbere yabyo, ahiciwe Abatutsi benshi.
Ubushinjacyaha buvuga ko yabaga afite imbunda yahawe na Urayeneza ndetse ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’imiryango y’abapasiteri bajyanywe mu modoka yagiye aherekeje nk’umuntu wari ufite imbunda.
Munyampundu ashinjwa ko yari azi neza ko mu bitaro bya Gitwe hari imibiri y’abishwe muri Jenoside ariko ntabimenyekanishe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ibyaha bya Ruganizi Benjamin watunze imbunda waburanishijwe adahari kuko yatorotse, bugashimangira ko ibyo ubwabyo byerekana ko yikeka.
Uwunganira Urayeneza, Me Rwagatare n’abandi bunganira abaregwa bavuze ko hari abatangabuhamya bafite ibimenyetso bishinjura abaregwa bityo bakwiye kuzanwa mu rukiko bagatanga ubwo buhamya abashinja bagahangana n’abashinjura mu ruhame.
Umucamanza yavuze ko urukiko nirubona ari ngombwa rwo ubwarwo ruzikorera iperereza rukajya kumva abo batangabuhamya.
Urayeneza yatangiye kwiregura saa Sita n’igice bigera saa Cyenda amaze kwiregura ku cyaha kimwe. Abandi bose uko ari batanu bareganwa, urubanza rwasubitswe nta n’umwe wireguye.
Iburanisha rizasubukurwa ku wa 20 Ugushyingo 2020 saa Mbili z’igitondo, Urayeneza yiregura ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dukuze Dorcas