Nyuma y’urugendo rwa Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa muri DRC, Jean Yves le Drian wahoze ari minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufarnsa yibasiye Pereida Felix Tshisekedi .
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru RTF cy’Abafaransa ,Jean Yves le Drian yagaragaje Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, nk’umuntu udashoboye wananiwe gufata inshingano ashinzwe, kugirango akemure ibibazo byugarije igihugu cye no kurinda umutekano w’abaturage avuga ko bamutoye.
Yagize ati:” Mu gihe umuperezida avuga ko yatowe n’abaturage ariko akananirwa gufata zimwe mu nshingano ze mu gukemura ibibazo byugarije igihugu cye no kunanirwa kurinda umutekano w’Abaturage ayoboye, bivuze ko uyu ntacyo ashoboye.”
Jean Yves le Drian ,yakomeje avuga ko kenshi nta musaruro ujya uva mu ba Perezida bibye amajwi nka Perezida Felix Tshisekedi wa DRC.
K’urundi ruhande, Perezida Felix Tshisekedi akomeje kunengwa n’abatari bacye barimo na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kunanirwa gukemura ibibazo by’ugarije igihugu cye, birimo ruswa, kunyereza umutungo w’igihugu no kunanirwa kwambura imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Nyatura na Mai Mai imaze igihe yarazengereje uburasirazuba bwa DRC .
Benshi bemeza ko kubera kunanirwa gukemura ibibazo by’ugarije igihu cye, Perezida Tshisekedi yahisemo kubigereka ku bihugu bituranyi ,by’umwihariko u Rwanda ashinja gutera inkunga umutwe wa M23 nawo utamworoheye muri iyi minsi.
Gusa ,hari abavuga ko Perezida Tshisekedi yashize imbaraga nyinshi mu kurwanya umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ,ariko yiyibagiza indi mitwe yazengereje abaturage nka FDRL, Nyatura CMC,APCLS,n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai yose hamwe irenge 100 ikorera mu Burasirauba bwa DRC.
Aho kuyirwanya ,Perezida Tshisekedi yahisemo gukorana nayo bya hafi, bituma benshi bemeza ko n’ubwo M23 yahagarika intambara ,iyi mitwe ya Mai Mai izakomeza kuzengeraza abaturage nk’uko yari isanzwe ibigenza mu myaka irenga 20 ishize.
Hari kandi n’ikibazo cya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu ,bivugwa ko byarushijeho kwiyongera k’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,bituma benshi mu Banye congo basanga ntacyo yigeze akora mu myaka ine agiye kumara k’ubutegetsi.