Urukiko rwa Gisirikare mu mujyi wa Kigali rwashoje iburanisha ku cy’ifuzo cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku itsinda ry’abantu 25 baregwa kuba abayoboke b’umutwe wa RNC
Ubushinjacyaha bwasabye ko bose bakomeza gukurikiranwa bafunze kubera ko baregwa ibyaha bikomeye byo guhungabanya umutekano w’igihugu .
Jean de Dieu Ndirahira ufite ubwenegihugu bw’U Burundi ni we wabimburiye bagenzi be bane bari basigaye.
Yabwiye urukiko ko yemera icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’igisirikare kirwanya U Rwanda ariko akaba atarabikoze ku bushake bwe.
Yabwiye urukiko ko yatwawe mu gihugu cya Congo ku ngufu akajyanwa n’abantu bakoranaga bya hafi na bamwe mu basirikare bakuru b’U Burundi.
Yasabye ko urukiko rwaca inkoni izamba kuko yishyikirije ubutegetsi bw’U Rwanda ndetse akaba yaranabuhaye amakuru yose mu iperereza.
Mu rukiko yavuze ko yifuza guhabwa ubuhungiro kuko adashobora gusubira mu Burundi aho avuga ko abari bamujyanye mu gisirikare bamugirira nabi.
Iki gitekerezo cyo gusaba ubuhungiro kandi agihuriyeho n’abandi Barundi 4 bavuze ku munsi w’ejo ko batinya kugirirwa nabi mu gihe baba basubiye mu gihugu cyabo.
Desideriyo Fred we w’umwenegihugu bwa Uganda na we yemera ko yagiye mu mutwe w’ingabo zitemewe ariko na we akavuga ko yemeye kwinjira kubera gushukwa yizezwa akazi.
Kimwe na Bihoyiki Diogene we w’Umunyarwanda basaba kurekurwa bagakurikiranwa bafunze kubera ko ubutabera bwabonera igihe cyose bubashakiye .
Umunyamategeko Jean Claude Rwagasore wunganira aba batatu na we yavuze ko abo yunganira bakwiye kurekurwa kuko ari ryo hame kandi bose bakaba barishyikirije igisirikare cy’U Rwanda.
Yasabye ko barekurwa bakoherezwa mu kigo ngororamuco cya Mutobo bakagororwa dore ko nta kindi cyaha gikomeye bakurikiranyweho n’ubutabera bw’U Rwanda.
Uyu munyamategeko avuga ko abo yunganira bakeneye ubutabazi aho gufungwa kuko abenshi ari abakene batanazi gusoma no kwandika.
Mbere y’uko umucamanza atangaza isozwa ry’urubanza Major Habib Mudasiru wari wavuze mbere yongeye gusaba ijambo.
Bamwe muribo bamaze gufatwa na FARDC muri Congo
Uyu mugabo udashobora kwigenza kubera ukuguru kwakomeretse cyane gufatanishije inzuma yatakambiye umucamanza amusaba kurekurwa by’agateganyo.
Yavuze ko nta mpungenge ziriho z’uko yacika kubera ko atanashobora kwigenza.
Ibi kandi ni nabyo bishimangirwa n’umwunganira mu mategeko Paola Umulisa uvuga ko uyu mugabo nta kintu na kimwe ashobora kwikorera muri iki gihe atiyambaje abandi kubera ubu burwayi.
Umunsi wa none washyize akadomo ku iburana ku ifungwa n’ifungurwa ryari rirangiye riburanishijwe inshuro 4 zose bitamenyerewe.
Umucamanza yavuze ko umwanzuro w’urukiko ku bisabwa n’ababuranyi ugomba gutangazwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha.
Mwizerwa Ally