Urubanza rwa Dr. Christopher Kayumba rwari ruteganyijwe kuba mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Nzeri 2021, saa Tatu, rwimuriwe Saa Munani n’igice, nyuma y’uko ikoranabuhanga ryagombaga kwifashishwa ryagize ikibazo ndetse n’icyumba yari buburaniremo kikaba cyarimo abandi baburanyi.
Dr. Kayumba uri kuburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ari kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, aho akurikira yarezwe icyaha cyo gukoresha undi muntu imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Urubanza rw’uyu mugabo rwari ruherutse kwimurwa kuko yari yarasabye kubanza gusoma dosiye ye yose akayirangiza. Icyo gihe kandi Dr. Kayumba yatanze inzitizi zirimo uburwayi yagize agitabwa muri yombi, ku buryo atabonye uko akurikirana dosiye ye neza.
Dr. Kayumba wunganirwa na Me Ntirenganya Jean Bosco, yari yarafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara kuko yavugaga ko uburyo yatawe muri yombi budakurikije amategeko, ariko iki cyemezo aza kukireka nyuma yo kugirwa inama n’abaganga.
Ikibazo cy’ikoranabuhanga ridakora neza rituma imanza zisubikwa cyangwa zikimurwa si ubwa mbere cyumvikanye, mu gihe ikoranabuhanga riri gukoreshwa cyane muri iyi minsi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Urubanza rwa Dr. Kayumba rwimuriwe amasaha kubera ikoranabuhanga/ Ifoto yafashwe ubwo Dr Kayumba yari mu Rukiko Rwisumbuye aburana ubujurire bwe muri Kamena 2021
Mwizerwa Ally