Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ruregwamo Dr Christopher Kayumba wigeze kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ubu akaba akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umukobwa wari umukozi mu rugo iwe.
Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, yavuze ko uru rubanza rusubitswe kugira ngo Abacamanza bagize Inteko iburanisha uru rubanza babone umwanya wo kwiga dosiye.
Urukiko rwahise ruvuga ko urubanza rwimuriwe tariki ya 14 z’ukwa cumi 2022, ndetse rukazaba hifashishijwe ikoranabuhanga aho aho Dr Kayumba azaba ari aho afungiye i Mageragere.
Dr Kayumba n’umwunganira mu mategeko we, Me Seif Ntirenganya ntibakozwa ibyo kuba azaburana atari mu rukiko ngo urubanza rwe rukurikiranwe na bose, bakavuga ko iki cyemezo kigamije kugira ngo ibye bitazajya hanze ngo bimenyekane.
Ubushinjacyaha bwo bwabwiye Urukiko nta mpungenge n’imwe bufite ko bwo buzaburanira ahazagenwa n’urukiko aho ari ho hose.
Dr Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi muri Nzeri, 2021 hashize igihe gito atangaje ko ashinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yise Rwandese Platform for Democracy (RPD).
Uyu mugabo wari waramaze no gutangaza ko yinjiye muri Politiki, we yavuze ko atafungiwe biriya byaha akekwaho ngo kuko ntabyabaye ahubwo ko ari ukugira ngo bamucecekeshe ngo kuko yari akomeje kunenga ibitagenda.
RWANDATRIBUNE.COM
Gushurashura bitera ibibazo byinshi,harimo gufungwa ,kwiyahura,sida,gusenya ingo,etc…Nubwo abafungwa ari bacye,ababikora babarirwa muli za millions nyinshi ku isi.Nicyo cyaha gikorwa ku bwinshi kuruta ibindi.Bisobanura ko aricyo kizatuma ababikora bazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo,no kuzuka ku munsi wa nyuma.Nicyo gihano gisumba ibindi,kibikiwe abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ikibazo nuko benshi ntacyo bibabwiye.Motto yabo ni: Reka twirire,twinywere,twishimishe,kubera ko ejo tuzapfa !! Ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).