Abacamanza b’urukiko rw’umuryango w’abibumbye ONU bari i Rahe mu Buholandi babaye bahagaritse urubanza rwa Felicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2023, kugirango ubuzima bwa Bwana Kabuga Felicien bubanze busuzumwe n’abaganga b’inzobetre barebe ko ubuzima afite bumwemerera kuburana.
Kuva uru rubanza rwatangira, Ubushinjacyaha bwamushinjaga kuba yarakoresheje Radiyo ya RTLM mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Ndetse akongera agashinjwa kuba imipanga yakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 ariwe wayitanze ibintu we ahakana kuko yari umucuruzi nk’abandi atazizwa ko yagurishije ibicuruzwa yari afite.
Mu ntangiro y’uru rubanza abunganizi ba Bwana Kabuga Felicien basabye ko urubanza rw’uyu musaza w’imyaka 88, ruhagarikwa kuko afite uburwayi buzwi nka dementia mu Cyongereza (uburwayi bwa dementia ni uburwayi burangwa no kwibagirwa cyane).
Felicien Kabuga yafatiwe mu mujyi wa Paris. Hashize imyaka itatu afashwe , nyuma yo kumara imyaka irenga makumyabiri ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.
Uwineza Adeline