Uru banza rwa Kabuga Félicien umunyarwanda ukurikiranywe ho kugira uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wi 1994, rukaba ruri murugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko rwa Arusha, ruzatangira kuburanwa mu mizin kuwa 29 Nzeri 2022.
Nkuko byatangajwe n’umucamanza ukuriye urubanza rwe, Kabuga w’imyaka 86 ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside, yiciwemo Abatutsi basaga 1000 000 . Nyuma yo gufatwa mu 2020 akagezwa imbere y’urukiko, Kabuga yahakanye ibi byaha avuga ko ari “ibinyoma”.
Mu nama mbanzirizarubanza yabaye none kuwa kane, Kabuga wari wicaye mu kagare k’abadashoboye guhagarara yabajijwe niba hari ikibazo afite mbere y’uko urubanza rutangira. We yasubije mu Kinyarwanda ati: “Ndagifite. Ndashaka guhindura avoka wanjye. Yongera ho ati“Ndashaka guhindura [Emmanuel] Altit…ndashaka Larochelle ngo ambere avoka.”
Lain Bonomy, umucamanza ukuriye uru rubanza, yamusubije ko uru rugereko ruzafata umwanzuro rukawumumenyesha mu gihe cy’iminsi ibiri.
Me Emmanuel Altit, ugifite akazi nk’uwunganira Kabuga, abajijwe niba hari icyo avuga kuri ibyo, yasubije ko ntacyo.
Yavuze ko hari imirimo ikirimo gukorwa yo gusemura mu Cyongereza inyandiko, za casettes z’ibihamya, hamwe n’abatangabuhamya kuri uru rubanza, biri mu ndimi z’Igifaransa n’Ikinyarwanda.
Uru ruhande rwavuze ko ibyo bihamya birimo ibijyanye na Radio RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines) ku byo bamwe bumvise n’ibyafashwe mbere no mu gihe cya jenoside.
Kabuga yari umwe mu banyamigabane b’ingenzi ba RTLM ishinjwa gushishikariza gukora jenoside.
Me Altit nawe yabwiye urukiko ko uruhande rwunganira uregwa rucyeneye kubona inyandiko n’ibyangombwa byose ku gihe kugira ngo “dukore akazi kacu neza”.
Nyuma yo kwihererana n’abamwungirije babiri, umucamanza mukuru yategetse ko urubanza rwa Kabuga mu mizi ruzatangira tariki 29 Nzeri 2022.
Kabuga Félicien amaze imyaka isaga 2 afashwe agashyikirizwa kugira ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa byo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994.
Umuhoza Yves