Benshi mu mpuguke mu bya politiki basanga urubanza ruregwamo abayobozi 25 ba AFC/M23 ari ikinamico ya congo Kinshasa
Ubwo yatangizaga urubanza rw’abakekwaho kugambanira igihugu Minisitiri w’ubutabera muri Congo -Kinshasa Mutamba yavuze ko urukiko rwa gisilikire rwa Gombe rugomba gukora ibishoboka byose rukazakatira abaregwa igihano cyo gupfa ndetse abahmwe n’icyaha bakamburwa ubwenegihugu.
Mu mahame y’ubutabera mpuzamahanga bavuga ko umuntu wese urikuburanishwa akaba atarahamwa n’icyaha aba ari umwere aha rero abasesenguzi bakibaza ijambo rya Ministiri w’ubutabera bwa Congo,aho ryerekezaga,ko ari uko abaregwa batazabona ubutabera na gato.
Ku rundi ruhande ariko Luc Nkuba na bagenzi be bavuze bashyize amanga biyemerera ko ari abayoboke ba AFC kandi ko bayigiyemo bagamije kwereka Leta amakosa irimo gukora cyane ivanguraryamoko ndetse no konona umutungo wa rubanda.
Abo batanu ni Eric Nkuba Shebandu alias Malembe wabaye umujyanama wihariye wa Corneille Nangaa uyobora AFC, Nkangya Nyamacho Microbe, Nangaa Baseane Putters, Nicaisse Samafu Makinu na Safari Bishori Luc,nibo baburanishijwe Bahari abanda bari mu ishymba.
Iby’ururubanza byamaganiwe kure n’imiryago iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu,abayoboke b’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ndetse n’abayoboke b’ishyaka rya Moise Katumbi,bose bavuga ko uru rubanza leta yatangije ku muutwe wa M23 ari ukuyobya uburari no kurangaza abakongomani kuko nta kiguzi cy’amahoro babibonamo.
Bwana Kambale Alexis umwe mu mpuguke mu by’umutekano avuga ko ari ugucana umuriro utazima ,ubutegetsi bwa Congo-Kinshasa buri gukora ikindi uyu musesenguzi avuga n’uko bizongerera ubukana abarwanyi ba AFC/M23 cyane ko uyu mutwe wagaragaje ko ingabo za Leta zidafite ubushobozi bwo guhagarika uyu mutwe
Mwizerwa Ally