Félicien Kabuga usanzwe ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,urugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwanzuye ko ingingo yo guhagarika urubanza rwe yakomeje ndetse runatangaza ko agomba kurekurwa by’agateganyo.
Uyu mwanzuro mushya w’uru rukiko wari watangajwe mu mpera z’icyumweru gishize uvuga ingingo zinyuranye washingiyeho harimo raporo y’inzobere zigenga yo kuwa 31 Kanama, ivuga ku buzima bwe.
Uru rukiko ruvuga ko izo nzobere zakomeje gushimangira aho zihagaze ko Kabuga adafite ubushobozi bw’ingenzi bwatuma abasha kwitabira, yumva neza ko ari mu rubanza kandi ko ubushobozi bwe mu mutwe butazamera neza kugera ku rwego yashobora kuburana.
Muri Werurwe, uru rukiko rukorera i La Haye mu Buholandi rwahagaritse urubanza rwe, muri Kamena, rwanzuye ko Kabuga w’imyaka 88 adashobora gukomeza kuburanishwa, nyuma rwemeza ko azarekurwa by’agateganyo.
Iki cyemezo cyamaganywe na leta y’u Rwanda n’abarokotse jenoside. Kabuga aregwa ibyaha birimo nko gushishikariza rubanda mu buryo butaziguye gukora jenoside yifashishije radio-televiziyo RTLM yari abereye perezida-fondateri.
Kabuga utarireguye kuri buri cyaha aregwa kuko ataburanye mu ntangiriro z’urubanza ibyo ashinjwa yabyise ibinyoma.
Ubushinjacyaha bukuriwe na Serge Brammertz bwajuririye uyu mwanzuro, kandi bwari bwarasabye ko habaho gusura bihuriweho, aho Kabuga afungiye no kwirebera ubwabo iby’ubuzima bwe.
Umwanzuro mushya w’urukiko mu nteko ikuriwe n’umucamanza Iain Bonomy wanze iki cyifuzo cy’ubushinjacyaha.
Urukiko rwategetse ko muri icyo gihe cyo guhagarika iburanisha by’igihe kitazwi, Kabuga azakomeza gufungwa muri gereza ya ONU, ategereje ko ibijyanye n’irekurwa rye by’agateganyo bikemurwa.
Uru rukiko rwavuze ko ubuzima bwe buzakomeza gukurikiranwa aho afungiye kandi indi raporo ku buzima bwa Kabuga itegerejwe mu minsi 180 uhereye igihe iheruka yakorewe kuwa31 Kanama 2023 yatangiwe, kandi izindi nama ku kibazo cye zizakomeza buri minsi 120 kugeza arekuwe.
Uru rukiko rwategetse ko uruhande rw’uregwa rufashwa kuvugana n’abategetsi b’urwego rubyemerewe rw’aho Kabuga yifuza kwerekeza narekurwa by’agateganyo.
N’ubwo bimeze gutya ariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo siko babibona kuko bumva ko uyu musaza yaba agumye mu maboko y’urukiko kugeza igihe bikundiye ko aburana.