Kabuga Félicien umaze igihe akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994 n’urukiko rwa IRMCT, uru rukiko rwategetse ko uru rubanza ruhagarikwa kubera ko umuburanki afite ikibazo cyo kwibagirwa, bityo hategekwa ko urubanza ruhita ruhagarara.
Ibi byatangajwe n’urukiko rw’Ubujurire rwa IRMCT ubwo rwategekaga ko urubanza ruregwamo Kabuga Félicieni, ruhagarikwa igihe kitazwi, kuko afite ibibazo by’uburwayi bwo kwibagirwa.muri iyi myanzuro y’urukiko kandi bavuga ko bagomba gukora iperereza ryimbitse kugira ngo barebe niba ari ngombwa ko uyu mukambwe aguma mu buroko.
Muri Kamena, abacamanza ba IRMCT bari bavuze ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana, bavuga ko hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa ku buryo iburanisha rikomeza. Abashinjacyaha bo bari banze uwo mwanzuro, bavuga ko utaba uboneye hashingiwe ku buremere bw’ibyo ashinjwa.
Icyo gihe urukiko rwavuze ko nubwo bimeze bitya, bishoboka cyane ko Kabuga atazanamera neza mu gihe kiri imbere, ahubwo ibintu bigenda birushaho kuba bibi.
Byaje gutuma Inteko iburanisha uru rubanza ishyiraho itsinda ry’abaganga bagomba gukora raporo ku buzima bwe buri byumweru bibiri, hanashyirwaho impuguke eshatu zamusuzumye mu buryo bwimbitse.
Ni isuzuma ryerekanye ko Kabuga afite intege nke mu mubiri no mu bwonko, ku buryo atagifite ubushobozi bwo gutekereza neza no kwibuka ibintu byose, gukurikirana ibivugwa no gusubiza neza, ku buryo bibangamiye imigendekere myiza y’urubanza.
Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko hakorwa ibishoboka byose ngo urubanza rukomeze mu nyungu z’ubutabera, mu gihe abamwunganira bavugaga ko “Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana ku buryo gukomeza urubanza byaba bibangamiye uburenganzira bwe bw’ibanze”.
Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko rushingiye ku mahame ashyiraho IRMCT, kugira ngo uru rubanza rukomeze adahari, kuko adafite ubuzima buzima, ari ukumubuza uburenganzira bwe bwo kuburanishwa ahari imbonankubone nk’uko biteganywa n’amategeko. Ni aho rwahereye rwanzura ko umwanzuro w’uko urubanza rwakomeza adahagararariwe uba uhagaritswe.
Urukiko rwavuze ko mu gufata uyu mwanzuro wo kuba rusubitse iburanisha, rwazirikanye ibiri mu nyungu rusange mu gukurikirana abantu bakekwaho ibyaha bikomeye byo guhonyora amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu ariko runita ku burenganzira bw’ibanze bw’ukekwa.
Urukiko rwavuze ko iri hame ryo kureba impande zombi rigomba kugerwaho bijyanye n’umurongo ushyiraho amahame y’uru rwego.
Rwanavugaze ko ruzirikana ko abakorewe ibyaha na Kabuga bamaze igihe kinini bategereje ko hatangwa ubutabera, ko kuba urubanza rudashobora kurangira kubera ubuzima bwa Kabuga, ari ibintu bidashimishije.
Kabuga ashinjwa kuba ari umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994 mu Rwanda, bamwe mu bahagarariye abaregwa bo bakaba bavuga ko batishimiye imyanzuro yatanzwe n’urukiko