Kuri uyu wa kane tariki 30 Mutarama 2020, Urukiko rukuru Urugereko rwihariye
rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera
mu Karere ka Nyanza, rwasubukuye urubanza ruregwamo Nsekanabo Jean Pierre
Alias Abega na Nkaka Ignace Alias La Forge Fils Bazeye bahoze muri FDLR.
Aba bagabo bombi bakurikiranyweho ibyaha bakekwaho birimo kuba mu mutwe
w’iterabwoba wa FDLR,kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa
by’iterabwoba, kugirana umubano na Leta y’amahanga bagamije gushoza
intambara no kurema umutwe w’Ingabo utemewe n’ibindi.
Taliki ya 31/12/2019, urukiko rwari rwasubitse iburanisha ry’uru rubanza nyuma
y’uko Maitre Dukeshinema Beatha wunganiraga Nsekanabo Jean Pierre Alias
Abega yikuye ku nshingano zo kumwunganira mu mategeko.
Icyo gihe urukiko rwasabye ko iburanisha risubikwa hakabanza hakaboneka undi
uzunganira Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega mu mategeko.
Kuri uyu wa Kane nibwo hari hateganyijwe ko iburanisha rikomeza nyuma y’uko
Nsekanabo mu iburanisha riheruka yari yagaragaje ko nta mwunganizi afite kuko
uwo yari asanganywe wanamwunganiye mu byiciro bibanza, yasabye gusimbuzwa
kubera imiterere ya dosiye n’uburemere bwayo, ndetse no kuba ibigize urubanza
bidatuma akoresha umutimanama we.
kuri uyu wa kane aba bagabo uko ari babiri Bazeye na Abega bageze ku rukiko rwa
Nyanza bari mu mudoka ya gereza barinzwe n’abacungagereza.
Bari bambaye imyenda isanzwe iranga Imfungwa n’ abagororwa n’amapingu ku
mabako buri wese yitwaje n’impapuro zirimo dosiye ye.
Nyuma y’iminota mike, Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’iburanisha.
Abunganira abaregwa aribo Me Milton Nkuba wunganira Nkaka Ignace na Me
Habimfura Elias wunganira Nsekanabo Jean Pierre bahise babwira urukiko ko hari
inyandiko mvugo zashyizwe mu ikoranabuhanga n’ubushinjacyaha batabonye,
basaba ko iburanisha ryasubikwa ku nyungu z’ubutabera n’umwuga bakabanza
kuzireba.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 27 Mutarama ari bwo bwashyize mu
ikoranabuhanga izo nyandiko z’abaregwa ndetse ko bufite inshingano y’uko igihe
cyose bufite ibimenyetso bubishyira mu ikoranabuhanga hatitawe ku matariki.
Umucamanza yagaragaje ko impamvu abaregwa batanze basaba ko urubanza
rwabo rusubikwa zifite ishingiro kugira ngo babanze basome izo nyandiko neza
maze ategeka ko iburanisha risubikwa rikazasubukurwa ku wa 10 Werurwe 2020.
Nkaka Ignace Alias La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega
bafashwe taliki ya 15 Ukuboza 2018 ku mupaka wa Repubulika Iharanira
Demukarasi ya Congo (RDC) na Uganda I Bunagana berekeza Rutshuru ubwo bari bavuye mu gihugu cya Uganda kubonana n'abo mu mutwe wa RNC urwanya Leta y’u Rwanda.
NYUZAHAYO Norbert