Kuri uyu wa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019, Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwatangiye kuburanisha abagabo babiri babaga mu buyobozi bw’umutwe wa FDLR, ari bo Nkaka Ignace wari uzwi nka La Forge Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre wari uzwi nka Abega.
Bombi baheruka gufungwa by’agateganyo nyuma y’uko mu kwezi k’ Ukuboza umwaka ushize wa 2018, bafashwe n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mupaka wa Bunagana, bavuye muri Uganda mu nama n’ubuyobozi bwa Uganda n’abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa, mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aba bagabo babiri bagejejwe mu cyumba cy’urukiko bambaye imyenda iranga imfungwa n’abagororwa mu Rwanda. Nyuma y’iminota 10, inteko iburanisha yatangije urubanza aho Nkaka alias Laforge Bazeye na Nsekanabo baregwa gukora iterabwoba ku nyungu z’ikindi gihugu.
Nsekanabo yabajijwe niba afite umwunganizi, avuga ko ahari ariko atamubona mu rukiko. Uwo ni Me Beatha Dukeshinema, naho ku ruhande rwa Nkaka, nawe yavuze ko umwunganizi we ari Me Munyandatwa Nkuba Milton, ariko atarahagera.
Abunganira aba bagabo bombi mu mategeko babuze mu rukiko, rusaba ko habaho umwanya bagahamagara Me Dukeshinema Beata wunganira Nsekanabo na Me Munyendatwa Milton wunganira Nkaka kugira ngo rumenye niba baboneka muri uru rubanza.
Me Nkuba yageze mu cyumba cy’iburanisha, asobanura ko yakererejwe no gutega imodoka kuko iye yagize ikibazo mu gihe Me Dukeshinema we yanditse ku wa 9 Ugushyingo 2019, asaba gukurwaho inshingano zo kunganira Nsekanabo.
Uyu Me Dukeshinema yunganiye Nsekanabo mu byiciro bibanza, ariko aho bigeze ngo imiterere ya dosiye n’uburemere bwayo, ndetse no kuba ibigize urubanza bidatuma akoresha umutimanama we, yahisemo ko yasimbuzwa undi.
Uyoboye iburanisha yavuze ko abavoka bahujwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rihuriza hamwe inzego z’Ubushinjacyaha n’ubwanditsi bw’urukiko, ku buryo bagombaga kuba barashyikirije dosiye abaregwa.
Gusa Me Nkuba Milton yavuze ko bahujwe n’ikoranabuhanga ariko ntibahabwe ubushobozi bwo kugera kuri dosiye.
Yavuze kandi ko yamenyesheje urugaga rw’abavoka ngo rubafashe kugera kuri dosiye mbere y’iyi tariki ariko irinda igera ntakirakorwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iki kibazo cyakemurwa n’urukiko, byaba na ngombwa abaregwa n’ababunganira bagahabwa dosiye kuri Flash Disc bakayisoma.
Ku kijyanye n’umwunganizi wa Nsekanabo, Ubushinjacyaha bwavuze ko butegereza ko urugaga rw’abavoka rumuha undi, kuko ataburana atunganiwe kandi ari uburenganzira bwe.
Umucamanza uyoboye iburanisha yanzuye ko bitewe n’uko bataburanisha umuntu utunganiwe cyangwa utarabona dosiye, urubanza rusubikwa. Yasabye ko bavugisha Urugaga rw’abavoka rukagena undi uzunganira Nsekanabo, bityo urubanza rukazakomeza kuwa 30 Mutarama 2020, saa mbiri za mugitondo.
Nkaka wari umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo wari ushinzwe iperereza, ibyaha bakekwaho birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba.
Bakurikiranweho kandi kugirana umubano na Leta y’amahanga bagamije gushoza intambara, kurema umutwe w’ingabo utemewe n’ibindi.
NYUZAHAYO Norbert