Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwajuririye imikirize y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba, rwasomwe tariki 20 Nzeri 2021.
Muri uru rubanza,Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imbibi rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina Paul nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye birimo n’iby’iterabwoba mu gihe rwakatiye kandi igifungo cy’imyaka 20 Nsabimana Callixte alias Sankara nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye birimo n’iby’iterabwoba,impamvu Sankara yakatiwe iyi myaka ni uko harimo inyoroshyacyaha.
Rusesabagina w’imyaka 67 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe. Umucamanza Mukamurenzi Béatrice yavuze ko ‘Sankara’ yahamijwe ibyaha birimo Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gupfobya no guhakana Jenoside.
Nsengimana Herman wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye ’Sankara’ yahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba ahanishwa gufungwa imyaka itanu. Iki ni nacyo gihano cyahawe Mukandutiye Angelina umugore wenyine waregwaga muri uru rubanza.
Abandi baregwa muri uru rubanza nabo bagiye bagabanyirizwa ibihano biri hagati y’imyaka 20 n’imyaka itatu. Urukiko rwavuze ko rusanga Rusesabagina ubwe yarohererezaga abarwanyi amafaranga, akanashyigikira ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD.
Urukiko rwatangaje ko rusanga Rusesabagina na Callixte Nsabimana alias Sankara baragize uruhare mu byaha byakozwe na FLN n’ibikorwa by’iterabwoba.
Urukiko rushingiye ku byo Paul Rusesabagina yemereye urukiko, ubuhamya bwa bagenzi be, inyandiko zafatiwe muri mudasobwa ye n’ibyo yavuganye n’abandi kuri WhatsApp, byerekana ko yashinze Umutwe wa FLN, anaba muri MRCD.
Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso birimo abapfuye, abasahuwe imitungo, indi igatwikwa, byerekana ko ibyo bitero byagabwe n’abarwanyi ba FLN, Nyuma y’iyi myanzuro hari benshi batishimiye imikirize y’urubanza, cyane cyane abafite ababo bahitanywe n’ibitero bya MRCD/FLN cyangwa abo byamugaje, bavuze ko ibihano bahawe byoroheje.
Uwineza Adeline