Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN, Rwamuganza Caleb uregwa ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta; uyu munsi yagejejwe imbere y’Urukiko ariko ataha ataburanye kubera imbogamizi z’umwunganira mu mategeko.
Rwamuganza akurikiranyweho icyaha cyo Gukoresha nabi umutungo wa Leta, icyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko n’icyaha cyo kugira akagambane mu gupiganira isoko rya Leta.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 8Kamena 2020 nibwo Rwamuganza n’abo bareganwa batatu bageze ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo i Kibagabaga.
Akigera mu cyumba cy’iburanisha,umucamaza w’uru Rukiko yabajije abaregwa niba biteguye kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo. Rwamuganza afata ijambo abwira urukiko ko umwunganira mu mategeko atarabona Dosiye.
Rwamuganza uvuga ko umunyamategeko we atabashije gusesengura ikirego cye bityo ko atiteguye kuburana.
Undi uregwa hamwe na Rwamuganza, yahise abwira Umucamanza ko umwunganizi we yagiye mu rundi rubanza bityo ko na we ataburana atunganiwe.
Umucamanza yahise yanzura ko urubanza rusubitswe, ategeka ko ruzasubukurwa ku wa Kane tariki ya 11 Kamena 2020 kubera ko ubushinjacyaha bwavuze ko abaregwa bafite uburenganzira bwo kuburana bunganiwe mu mategeko bityo ko mu gihe abanyamategeko babo bafite imbogamizi, urukiko rwabisuzuma rukaba rwasubika urubanza. .
Rwamuganza yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN kuva muri 2016, yanabaye kandi umuyobozi mukuru w’ingengo y’imari muri iyo Minisiteri.
UMUKOBWA Aisha