Kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwasubukuye urubanza rwari rumaze imyaka 7 banyirarwo basiragira mu nyiko nyamara kubakemurira ikibazo byarananiranye.ni urubanza uyu mubyeyi Uwimana Solange avuga ko rwamusize iheruheru kubera guhora asiragira mu nkiko
Uru rubanza rwatangiye umucamanza asoma ibyavuye mu iperereza ryakozwe aho umurima aba bombi baburana uherereye, mu Kagari ka Kinyanzovu, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu. Ni umurima Uwimana Solange yaguze na Kanakuze Budesiyana hamwe na Musaza we Muganga muri 2014, aba bombi bakaba abana ba Gatarina uyu akaba yarapfuye kera.
Uru rubanza rwatangijwe n’uwitwa Patric Ntibankundiye ubyarwa na Ndengejeho akaba umwuzukuru wa Rwakageyo yareze Uwimana Solange avuga ko yabatwariye umurima, ndetse ubwo Perezida yasuraga akarere ka Rubavu uyu Patric yabwiye Perezida ko Umukire witwa Solange yabatwariye umurima akaba yaranze kuwubasubiza, asaba ko barenganurwa.
Umucamanza yasomye ibyo basanze aho uyu murima uherereye ndetse n’ibyo babwiwe n’abaturage batuye muri Kinyanzovu, aho abaturage bagaragaje ko uyu mwuzukuru wa Rwakageyo ntaho ahuriye n’imirima ari kuburana kuko iyo iza kuba ari iyabo Igihe Kananakuze yagurishaga umurima we bari kubihagarika kuko bose bari bahari.
Umutanga buhamya umwe uva inda imwe Se wa Patric yavuze ko uyu muhungu wabo ibyo aburana ari amahugu, ngo kuko uyu murima bari bawusigaranye igihe nyirawo yari yarahunze hanyuma yahunguka bakawusiza, yemeza rwose ko uwo murima ntaho uhuriye n’imiryango yabo ko ari uwo kwa Gatarina kuko banahitaga murya Gatarina.
Undi mutangabuhamya wabajijwe n’abakoraga iperereza we yemeje ko yakuranye na Kanakuze umukobwa wa Gatarina baba aho ndetse yerekana n’aho bakiniraga aho botsaga ibijumba agira ati” aha ni mukwa Gatarina uriya mwana ni umutekamutwe”
Abakurikiranye urwo rubanza bibajije impamvu urubanza rwumvikana gutyo rwamara imyaka 7 birabayobera.
Umucamanza kandi yahaye ababuranyi ku mpande zombi umwanya kugira ngo bagire icyo bongeraho Uwimana Solange hamwe n’abamwunganira batangaza ko ibyo abatangabuhamya bavuze umucamanza yazaba aribyo agenderaho kuko byuzuyemo ukuri.
Icyakora bongeraho ko kubera ukuntu uyu Ntibankundiye yabashoye mu manza z’uburiganya zikaba zibasize iherheru bifuza ko bahabwa indishyiz’akababaro nk’uko babigaragarije urukiko mu nyandiko.
Naho k’uruhande rwa Patric Ntibankundiye bo bavuze ko ibyavuzwe n’abatangabuhamya bitahabwa agaciro kuko batemeranya nabo ahubwo basaba ko bahabwa amafaranga yo kwishyura umu Avoka ubaburanira .
Ubucamanza bwatangaje ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 16 Gashyantare ku isaha ya sakumi.
Umuhoza Yves
Uyumubyeyi akwiye ubutabera rwose kandi mukomerezaho kuko harahanu bababarimwe ubutabera kuko ubushozi barushwa murakoze