Urubanza rw’uwari Visi Meya wa Musanze uregwa guhohotera umugore we ruzabera mu ruhame
isomwa ry’umwanzuro ku rubanza rya Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Musanze uregwa gukubita umugore we, rwimuriwe ku wa 29 Mutarama 2019 ndetse rukazabera mu ruhame muri Stade Ubworoherane.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ubutumwa bw’umugore we, Kamariza Olive, agaragaza ihohoterwa yakorewe n’umugabo we, asaba inzego z’umutekano kuwumucungira ngo hato atazagirirwa nabi.
Ibi bibaye mu gihe Ndabereye Augustin yaburanishwaga ku ibijyanye n’ifungwa n’ifungura yasobanuyeko mu gihe yarekurwa atazabangamira umutekano w’umugore we bashakanye.
urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ndabereye ryagombaga gusomwa uyu munsi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasubije Kamariza kuri Twitter ko urubanza rwasubitswe, ko umwanzuro uzatangarizwa muri Stade Ubworoherane mu gihe iburanisha risanzwe ryaberaga mu cyumba cy’urukiko.
Byari byitezwe ko umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ndabereye, ugomba gusomwa saa munani n’igice.
Yagize ati “Turakumenyesha ko @Rwandapolice irimo gukurikirana ko ntawahungabanya ubuzima bwawe kandi nk’uko ubizi urubanza umugabo wawe aregwamo rwagombaga gusomwa uyu munsi [Parquet General] rwimuriwe 29/01/2020 kuri Stade Ubworoherane.”
Ese byari bikwiye ko Madame Kamaliza yandikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mbere y’isomwa ry’urubanza?
Rwandatribune.com yegereye umwe mu banyamategeko ukorera mu Karere ka Musanze,tumubaza igihe umwe mu baburanyi ashobora kwiyambaza Umukuru w’igihugu yagize ati:Madame Kamaliza yagombaga kurindira isomwa ry’urubanza,umugabo we yarekurwa agasaba ubushinjacyaha bukajurira cyangwa bukabireka mu gihe bwabona ko bifite ishingiro.
Izindi nzira zakwifashishwa yagombye kwandikira Ubuyobozi bwa Polise bumwegereye yishinganisha mu gihe umugabo we yaramuka arekuwe kandi hakaba hari ibigaragaza ko abangamiye umutekano we cyangwa Akaka ubutane izo zose n’inzira yakwifashishwa na Madame Kamaliza.
Ubwanditsi