Minisitieri y’ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) baratangaza ko abantu basaga miliyoni mu gihugu bamaze gukingirwa Covid-19, hakaba hagiye gutangira icyiciro cya gatatu kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Kanama 2021, kigomba kwibanda ku bantu bari mu myaka 18 muri Kigali.
Biteganyijwe ko iki cyiciro gikurikiye kigomba kurangira abantu 90% bari mu kigero cy’imyaka 18 bakingiwe mu byumweru bibiri biri imbere.
Hejuru ya site 37 zo gukingiriraho mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, hateganyijwe n’amakipe azajya agenda umuryango ku wundi akingira abantu bafite imbogamizi zo kugenda nk’abantu bashaje, abantu bafite ubumuga n’abagore batwite n’abagore bonsa.
Abantu babonye doze ya mbere mu ntangiriro z’uku kwezi nabo bagomba gusubira aho bayifatiye bagahabwa doze ya kabiri nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga.
Umujyi wa Kigali utanga hafi 50% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, wibasiwe cyane n’icyorezo cya Covid-19 bituma ujya muri Guma mu rugo inshuro eshatu kuva icyorezo cyagaragara mu gihugu muri Werurwe 2020.
U Rwanda rurateganya kuzaba rwakingiye 30% by’abaturage barwo kugeza mu mpera z’uyu mwaka ndetse no gukomeza gushaka inkingo mu kuzigura no mu bundi buryo kugirango Abanyarwanda benshi bashoboka bakingirwe Covid-19.