Urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera kuri 500 baturutse hirya no hino muri za Paruwasi zigize Itorero ry’ Abangirikani mu Rwanda Diyosezi ya Shyira kuri uyu wa gatanndatu tariki 10/8/2024 bashoje umwiherero bari bamaze mo iminsi 4
Uyu mwiherero ukaba warateguwe mu rwego rwo kubahugura ku bijyanye no kubaka imibereho ishingiye ku buzima bwabo bityo bakaba urubyiruko rubereye itorero n’ igihugu muri rusange.
Uyu mwiherero ukaba warateguwe ku gitekerezo cya Nyakubahwa Musenyeri wa Diyosezi ya Shyira Dr. Mugiraneza Mugisha Sammuel yatekereje nyuma yo kubona ko urubyiruko rw’iki gihe rusigaye rwugarijwe n’ ibintu bitandukanye bishobora gutuma rwishora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge n’ izindi ngeso zitandukanye.
Mu rwego rwo kwirinda no gukumira ko urubyiruko rw’itorero rya EAR Diyosezi ya Shyira rwazisanga muri iyi migirire mibi uru urbyiruko rukaba rwari rumaze iminsi 5 ruhabwa inama n’inyigisho zibanda kubasobanurira ko ubuzima ari cyo gishoro bafite bityo ko kubwangiriza byabatera igihombo gikomeye Atari kuri bo gusa ahubwo no ku itorero ryejo hazaza ndetse n’ igihugu muri Rusange.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye uyu mwiherero bavuze ko bahungukiye byinshi birimo gusobanukirwa ko ubuzima bwabo aribwo gishoro kandi ko kubishyira mu bikorwa byazatuma barushaho kwigirira umumaro, bakawugirir imiryango yabo, itorero n’igihugu muri rusange, bakaba batahanye ingamba zao kujya no kwigisha bagenzi babo baba abo mu maparuwasi basengeramo ndetse n’abaturanyi babo.
Ndihoreye Denis uturuka m’ Ubucidikoni bwa Jomba yagize ati: ’’Mubyukuri twize ibintu byinshi, birimo ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, namenye ko ari bibi ndetse cyane, kuri njyewe ibyo nize ni byinshi, njye ubwanjye nahindutse hari imico itari yiza ndareka, ndetse ngahindura n’urubyiruko bagenzi banye batari hano kugira ngo bazavemo abagabo beza bashoboye ingo zabo kandi babereye igihugu muri rusange”.
Mugenzi we Pauline Niyodushima waturutse mu Bucidikoni bwa Katedarali nawe yagize ati:” Batuganirije uburyo tugomba kuba urubyiruko rushoboye kandi rushobotse, bity dushoboye kandi dushobotse igihugu itorero ryatera imbere kandi n’ igihugu nacyo ni ukokuko urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu kandi zubaka, ariko turamutse twishoye mu biyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi nk’abakobwa tukaba twatwara n’inda imburagihe, urumva ko ntwabwo twaba tukigiriye umumaro itorero ryacu rya tureze ndetse n’ igihugu cya twibarutse”.
Pasteur Vuguziga uyoboye Paruwasi ya Nyakinama akaba n’umuhuzabikrwa w’ urubyiruko muri EAR Diyosezi ya Shyira yagarutse kuri amwe mu masomo uru rubyiruko rwahawe afasha urubyiruko kugira ubuzima bwiza harimo iza gikirisitu nizireba ubuzima busanzwe, zirimo ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge no kubyirinda, kwirinda ingeso mbi zokwishora mubusambanyi bakiri bato, uko mu kirisitu agomba kwitwara n’ ibindi.
Yagize ati:’’ Turifuza ko bakomeza kwimakaza indangagaciro zabo za Gikristo baba ikitegererezo muri bagenzi babo aho batuye kuburyo baba n’umusemburo wa bagenzi babo aho baturutse n’ uwaza abaza umukristu, ukaba wamushaka ukamubona bitewe n’inyigisho akuye hanomuri izi ngando bityo bakaba urugero rwiza rw’ itorero n’igihugu muri rusange”
Pasiteri Niyongabo Charles awari uhagarariye Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Shyira yagize ati:” Uru rubyiruko rumaze iminsi itatu hano, icyo tubasaba ni ukugirango bajye kwigisha abandi, bajye kutubera abavugizi kuko bamaze gusobanukirwa ko bagomba kubaho nk’ u Rwanda rw’ejo dukeneye ko bazaba abayobozi beza[…]ubutumwa tubaha rero ni ubw’ uko bagomba kwirinda kwiyandarika, kwishora mu biyobyabwenge ahubwo bagende bigiriye ikizere bamenyeko aribo bayobozi b’ejo hazaza.
Urubyiriko 500 bari bamaze iminsi itatu ruhabwa amahugurwa mu ishuri ryisumbuye rya Buhuga Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke rwaturutse mu ma Paruwasi yose agize EAR Diyosezi yashyiraaho hagiye hatoranwa abantu bane bahagarariye abandi, insanganyamatsiko y’ uyu mwiherero ikaba iboneka mu 1Timoteyo 4:12 hagira hati:”Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe ahubwo ube ikitegererezo muri bagenzi bawe…”