Mugihe isi ihangayikishijwe nindwara zitandura harimo Diabet,Cancer,umuvuduko w,Amaraso n’izindi Ishyaka Green party ryita kuri Demokarasi no kurengera Ibidukikije ritibagiwe n’ubuzima bwa Muntu, ryahishuye ko ifumbire mva ruganda ari isoko y’izindwara.
Mukiganiro yagiranye n’Urubyiruko rwo Muntara y’Amajyaru Honorable Dr Frank Habineza umuyobozi mukuru w’Ishyaka Green party mu Rwanda yasabye urubyiruko guhaguruka rugakangurira Abanyarwa gusubira ku isoko gakondo yogufumbiza imyaka ifumbire y’Imborera gusa, hagamijwe kurwanya indwara n’ingaruka ziterwa nikoreshwa ry’Ifumbire mvaruganda ikoreshejwe nabi, aho yagize ati”Ifumbire mva ruganda ni nziza kuko itanga umusaruro mwinshi kandi vuba ariko Green part Nk’Ishyaka riharanira kubungabunga ibidukikije harimo n’ikiremwa muntu twasanze ari ngombwa kwereka Abanyarwanda ipfundo ry’Indwara ningaruka ziterwa n’Ifumbire mva ruganda tubashishikariza kongera gukoresha ifumbire y’Imborera “.
Honorable Dr Frank Habineza yakomeje agira ati”Igihingwa gikeneye ifumbire ariko umuntu ntabwo akeneye ifumbire kugirango abeho, iyo ifumbire mvaruganda ishyizwe kugihingwa Hari ibinyabutabire bigenda bikajya mugihingwa bigakurana nacyo, umusaruro Nawo ugasaruranwa nabyo, tukabirya mubyo twasaruye kandi umubiri wacu ntabwo ubikeneye, byaba byinshi mumubiri bikatuviramo ibyago byo kurwara indwara zitandukanye harimo Cancer, Diabete, indwara z’Umutima zinyuranye, umuvuduko w’Amaraso n’Izindi.
Justine Mukabihezande watorewe guhagararira urubyiruko muri Green part mu Ntara y ‘amajyaruguru yavuzeko indwara zitandura zihangayikishije Urwanda n’Isi muri rusange, ko kuba atowe agiye gukangurira abaturage bo mu majyaruguru kumenya gutandukanya imyanda ibora n’itabora bimakaza umuco wogukora ifumbire nziza y’Imborera kugirango iboneke kubwinshi,ifumbizwe itange umusaruro uhagije nkuko imvaruganda yabikoraga.
Urubyiruko rwa towe muguhagararira Green part mu Ntara y’Amajyarugu rukaba rwiyemeje kujya rugera Kuri buri rugo mukuberekera uko bikorwa,no kuba intangarugero mugukoresha imborera neza kuko ntawe utanga icyo adafite.
Iri shyaka kandi rikomeje gushishikariza abanyarwanda bose kwita kubidukikije kuko aribyo soko y’ubuzima aho basaba buri wese kugerageza kwita ku bimera byaba ibiribwa ndetse n’ibyakwifashishwa mugutegura ubwiza bw’ahantu.