Urubyiruko rukora umwuga w’ubukanishi mu mujyi wa Kigali barashishikariza bagenzi babo b’abakobwa kwitabira umwuga w’ubukanishi kuko ngo ari umwuga mwiza uwawize atabura akazi kandi ngo ni umwuga ugufasha gutera imbera mu gihe cya vuba.
Niragire Eulade , umukanishi mu igarage rya EMVTC Remera, avuga ko yize uyu mwuga afite intego yo gukemura ibibazo biri hanze aha by’ubukanishi ashinga ishuri rye mu rwego rwo gufatanya n’abandi guhashya ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda , ati” ndifuza kuzashinga irarage ryanjye ngatanga umusanzu wanjye w’wubukanishi ku rundi rubyiruko rushaka mwiga uyu Mwuga”
Akomeza avuga ko hakiri ikibazo cya bashiki babo batitabira kwiga uyu mwuga ari naho ahera abashishikariza kuwiga kuko ngo ari umwuga waguteza imbere mu gihe cya vuba kandi ngo uwawize ntajya abura akazi aba akenewe ku isoko ry’umurimo.
Hafashimana Jean, avuga ko we yize ubukanishi mu mwaka wa 2019, ko urubyiruko rutinya kwitabira umwuga w’ubukanishi ko biterwa n’abantu bavuga ko abiga ubukanishi baba barananiranye ariko ngo siko biri kuko ngo ni umwuga waguteza imbere , ati “ ubu mfite inka ibyeri mfite intego ko ninzigurisha nzigurira ikibanza hano I Kigali.
Ndagira inama urubyiruko cyane cyane abakobwa kwitabira uyu muga kuko ni umwuga wabateza imbere kandi uwawize ntajya abura akazi “.
Eng Murwanashyaka Thadee , waminuje mu mwuga w’ubukanishi , avuga ko ubwitabire bw’abiga uyu mwuga buri ku rwego rushimishije ariko ko hagikenewe ubukangurambaga bwimbitse ku rubyiruko rw’abakobwa kuko ngo ubwitabire bwabo bukiri hasi. Ati” bashiki bacu birakwiye ko bakwitabira uyu mwuga kuko abawize bawukora neza cyane. Nta muntu ugira ikibazo cy’ubushomeri yarize umwuga w’ubukanishi”.
Nshimiye Jacques, umuyobozi w’ishuri rw’imyuga n’ubumenyingiro EMVTC remera, ishuri ryatangiye wa 2013, avuga ko iri shuri ryatangiye muri gahunda imwe na Leta yashyizeho yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro kugirango urubyiruko rw’u Rwanda rushobore kwikura mu kibazo cy’ubushomeri .
Ati:”Ni muri iyo gahunda natwe twatangije iri shuri kugirango rijye mu murongo umwe wo kurwanya ubushomeri binyuze mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, umwuga twigisha ugendana no kumenya gutara imodoka’.
Nshimiye akomeza avuga ko kuva batangira bamaze kwigisha urubyiruko 1600 ngo hejuru ya 87% bari ku isoko ry’umurimo mu bice bitandukanye kandi ngo ubukanishi bwabahinduriye ubuzima.
Ku bijyane n’ubutabwitabire bw’abakobwa muri uyu mwuga avuga ko ubwitabire bwabo buri hasi cyane kuko ngo bari 2% ku byiciro byagiye bihiga , ati:” kugeza uyu munsi hari imyuga itaritabirwa cyane n’abakobwa , imibare dufite 2% bitabira muri buri cyiciro (Intakes) . ni bake cyane , rero iyo tubona ubwitabire ari buke turushaho kureba icyashishikariza aba bakobwa kwitabira uyu mwuga kuko nawo ni mwiza! Ni umwuga abakobwa bashobora kwitabira ukabaha ubuzima ari nayo mpamvu twifuza gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushishikariza abari n’abategarugori kwiga uyu mwuga”.
Nkundiye Eric Bertrand