Urubyiruko rwatorewe guhagararira Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) mu Karere ka Nyabihu, rwiyemeje guhangana n’abavuga nabi u Rwanda birirwa barusebya ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byagarutsweho mu gikorwa Green Party irimo kuzenguruka u Rwanda, aho imaze kugera mu Turere 26 yigisha Abanyarwanda imigabo n’imigambi y’uyu mutwe wa Politiki.
Muri ibi bikorwa kandi uyu mutwe wa politiki ugenda unashishikariza abantu kuwubera abayoboke mu buryo bwo kuwongerera imbaraga no kuwumenyekanisha.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu bagezweho muri iki gikorwa bakababishimiye kumenya no kuyoboka iri shyaka ndetse bamwe muri bo bakaba batorerwa kuba abarwanashyaka muri aka Karere.
Mu nzego zitandukanye zatorewe kuyobora iri shyaka harimo Muhoza Yves watorewe kuba Perezida wa Green Party muri aka Karere wavuze ko agiye gukomereza aho abamubanjirije bari bageze.
Yanavuze ko agiye gushishikariza abaturage bo muri Nyabihu kuyoboka Green Party no kubasobanurira icyo iri shyaka ari cyo kuko yasobanukiwe neza intego yaryo bityo akaba agiye gutanga umusanzu we mu kubaka Igihugu.
Mutezinka Celine watorewe kuba Perezida w’Abagore yunzemo agira ati “Nishimiye kuba umunyamuryango wa Green Party. Intego yanjye ni ugutinyura abagore kwihangira imirimo no kubavuganira koroherezwa kugera ku iterambere, nzaharanira kurwanya igwingira mu bana nigishe abagore gutegura indyo yuzuye no guhinga uturima tw’Igikoni tunabungabunga ibidukikije cyane ko ariyo ntego y’Ishyaka rya Green Party.”
Zimwe mu nkingi za Green Party harimo n’urubyiruko aho HakizimaaDelphin watorewe kuba Perezida wa Green party uhagarariye urubyiruko muri aka Karere yavuze ko intego ye ari ukurwanya Inyangarwanda zifashisha imbuga nkoranyambaga ziyobya urubyiruko rwinshi.
Yagize ati “Ngiye gushyiraho amatsinda nifashishije umugoroba w’ababyeyi nigishe urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranya mbaga, basobanukirwe ko hano hanze Hari abantu badakunda u Rwanda bashaka kubayobya babangisha Igihugu cyabo.”
Yakomeje agira ati “Nzaharanira kurwanya ibiyobyabwenge nigishe urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge bityo dufatanye kubungabunga ibidukikije.”
Gashugi Leonard Visi Perezida wa Green Party ku rwego rw’Igihugu yasoje Iki gikorwa mu Karere ka Nyabihu agira ati “Turimo gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta, tubigisha uburinganire n’ubwuzuzanye, kwita kubidukikije no kubibungabunga, tukabigisha Demokarasi ndetse tunabigisha amatora kuko byose ni ibintu bigize ubuzima bw’Abaturage.”
Yakomeje agira ati “Nta Demokarasi abaturage batabigizemo uruhare nta Demokarasi idafite amatora, iyo bamaze kubyiga bamenya ko bahari kandi ko ejo ari bo bazatorwa cyangwa bazatora.”
Charlotte MBONARUZA
RWANDATRIBUNE.COM