Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda (RWF) rwamaganye igitabo cya Kambanda Jean cyiswe Les Interahamwe du FPR- RPF Killers kigamije gukomeza umugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa Jenoside, akomeje umugambi wo kuyihakana byeruye.
Bitandukanye n’uburyo aba ahakana Jenoside mu magambo yadukanye mu gitabo cye, ku wa 1 Gicurasi 1998 Kambanda yemeye icyaha cya Jenoside mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Kwemera kwe bwari ubwa mbere uregwa yemera ko yagize uruhare mu cyaha cya Jenoside, mu cy’ubwumvikane bugamije gukora Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Urukiko rwa Arusha rwakatiye Kambanda Jean gufungwa burundu. Ubu afungiye muri gereza ya Koulikoro muri Mali, aho yoherejwe kurangiriza igihano.
Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwamaganye igitabo cya Kambanda ruvuga ko kidakwiye, kubera ubutumwa bugikubiyemo.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi, Hategekimana Richard, yabwiye IGIHE ko bamaganye igitabo cya Kambanda Jean kubera ko gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje ati ‘‘Giharabika abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi aribo Umuryango FPR-INKOTANYI. Ntabwo ari igitabo cyanditswe ku buryo buboneye kuko uwacyanditse yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze. Ni igitabo kibiba inzangano, kibeshya, kiyobya abatuye Isi.’’
Mu butumwa RWF yanyujije kuri Twitter, rwamaganye igitabo cya Jean Kambanda, ruvuga ko kigamije kuyobya Abatuye Isi.
Bugira buti ‘‘Urugaga rwamaganye Patrick Mbeko wasinye Ijambo ry’ibanze ndetse n’inzu yagisohoye.’’
Hategekimana yakomeje avuga ko ubwo butumwa bwamaga igitabo cyuje urwango, ibinyoma n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati ‘‘Turasaba abatuye Isi bose kutagiha agaciro, ahubwo inzu yagisohoye tukayisaba kugihagarika n’uwasinye Ijambo ry’ibanze tugasaba ko yakurikiranwa kuko ni igitabo cyuzuyemo ibinyoma n’inzangano, ingengabitekerezo mbi zisenya harimo n’iya Jenoside.’’
Uretse uburyo bushya yagerageje, mu 2015 Kambanda yagiranye na Televiziyo yo mu Bwongereza, ITV, ikiganiro imusanze aho afungiye muri Gereza ya Koulikoro muri Mali.
Yabajijwe impamvu atakoresheje ububasha bwe ngo ahagarike Jenoside, n’akanyamuneza ko kubona umunyamakuru, amwenyura, yavuze ko imbaraga bari bahanganye zari nyinshi ku buryo ngo ntacyo bari gukora.
Abajijwe niba ataratangaga intwaro ngo zice Abatutsi, yagize ati “Natanze intwaro ngo abantu birinde barinde umutekano wabo ntabwo nazitanze ngo bice Abatutsi.”
Impuguke mu by’amategeko zahise zamagana guha umwanya mu itangazamakuru umuntu wakatiwe ku byaha aregwa, zivuga ko nta kindi uba ukoze usibye kwerekana ko ari umwere ku byaha byamuhamye.
Ubwanditsi