Kuva m’urukerera rwo kuri uyu wa 05 Werurwe urugamba rukomeye rwahuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC zari mu bice bine bikikije Sake nko mu birometero 30 uvuye I Goma
Ibi byatangiye ahagana mu masa kumi n’ebyiri za mugitondo nibwo hatangiye kumvikana urusaku rw’amasasu mato n’aremereye mu gace ka Kingi, k’umurongo wa Sake-Kirolirwe-Kitchanga, mu duce twa Malehe na Neenero, aha ni mubyerekezo bya Sake-Mushaki ndetse no duce twa Karuba ahagana kuri Sake-Ngungu. Aha hose ni mu misozi ireba mu mujyi wa Sake.
Iyi mirwano biravugwa ko yaba yatangiye ubwo ingabo za Leta FARDC zagabaga ibitero kuri izi nyeshyamba hanyuma bagahita batangira kwesurana, ndetse bamwe ngo bahise batangira gukuramo akabo karenge bariyirukira.
Abaturage batuye mu gace ka Kitshanga- Mweso-Pinga bo batangiye guhunga nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune ibitangaza iri Pinga yabitubwiye ko abahungaga bagendaga bahura n’amamodokari ahetse inkomere zakomerekeye muri iyi mirwano, ndetse bakavuga ko bashobora kuba bari bari kubegeranya ngo babone uko babageza kwa Muganga.
Amakuru kandi aravuga ko izi nyeshyamba ziri no mu gace ka Kashuga ndetse no mutundi duce twa Bashali Mukoto, ngo zikaba zishobora guhita zerekeza I Walikare
Uku gusubukura imirwano kuje mu gihe M23 yiyemeje guhagarika imirwano mu nama yagiriye I Luanda kuri uyu wa 3 Werurwe, imbere ya perezida wa ICGLR Joao Lourenço.
Muri iyi nama bari bemeye ko guhera ku itariki 7 kugeza kuri 12 Werurwe saa 12h00 bagomba kuzaba bamaze guhagarika urugamba.
nturi umuprofessionelle wa kinyamakuru we ese fardc nta nyeshyamba irarasa irasa amasasu cyangwa ni intoryi ntukatubeshye wigize intyoza