Itsinda ry’Abagore b’Abarusiya bari mu myitozo njyarugamba mu by’Agisirikale no kwiga Imbunda murwego rwo guharanira kurengera no kwitangira igihugu cyabo.
Ni imyitozo iri kubera mu mujyi wa Yekaterinburg mu Burusiya hafi y’imisozi ya Ural ni nko mu bilometero 2000 uvuye ku mupaka wa Ukraine, bahanganye.
Aya masomo yatangijwe nyuma yuko Kreml itangaje ko hazakusanywa abagabo ibihumbi Magana bakajya kurugamba rwo kwitangira igihugu bituma abagore nabo bagira ishyaka ryo kwerekana ko nabo bashobora kurengera igihugu cyababyaye
Iyi gahunda yiswe “Abagore bashinzwe kurinda Urals”, yatangijwe na Smetanina hamwe n’abandi barwanashyaka muri Nzeri ubwo Kreml yatangazaga ko hakusanyijwe abagabo ibihumbi Magana ngo bajye kurugamba muri Ukraine
Ikindi bashingiyeho mu gufata iki cyemezo ni uko hari amakimbirane amaze umwaka mu karere ka Donetsk mu burasirazuba bw’Uburusiya.
Umurwanashyaka akaba n’uwashinze iryo tsinda, Olga Smetanina, yatangarije AFP ati: “Twatekereje ko niba hari ikintu kibaye, Imana yakinga ukuboko cyaba igitero cyangwa akaga runaka, tugomba kwiga kwikingira ndetse n’abacu.”
Yakomeje avuga ko nubwo ibikorwa bya gisirikare by’Uburusiya muri Ukraine bishobora kurangira vuba, gahunda yabo yo guharanira gukunda igihugu cyabo muri rusange, itazigera isubira inyuma.
nk’uko uyu mubyeyi w’abana 2 akaba afite imyaka 36 y’amavuko yagize ati: “Nkunda Uburusiya cyane,niyo mpamvu ngomba no kubwitangira.
Smetanina yagize ati: “Mu minsi ishize habaye ibitero byinshi biturutse mu bindi bihugu byibasiye Uburusiya bwacu, ku gihugu dukunda.” bituma dufata icyo cyemezo,kuko kugira intwaro ni kimwe, ariko ubufasha bwambere ni abazikoresha
Yakomeje avuga ko umushinga we wavutse ku nyandiko yanditse ku mbuga nkoranyambaga zo mu Burusiya zitanga igitekerezo. Igitekerezo cye cyahise cyakirwa vuba na bwangu.
Ati: “Abagore baturutse impande zose z’Uburusiya batangiye kuduhamagara, badusaba ko nabo bashaka kugaragaza ko bashyigikiye igihugu cyababyaye.”
Kuva Putin yohereza ingabo muri Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize, poropagande ya leta yagiye mu buryo bukabije kugira ngo yongere ishema ingabo z’Uburusiya.
Ubwiyongere bw’ubutumwa bwo gukunda igihugu bwatumye Abarusiya bamwe binjira mu masomo ya gisirikare, urugero nk’amasomo yabereye i Yekaterinburg, ayobowe n’abasirikare bahoze muri Ukraine.
Ukuboza 2022, abagore bagera kuri 50 bari barangije amasomo ahuza imyitozo y’imbunda, kwirwanaho, ubufasha bwambere no gukoresha drone z’intambara.
Abandi 50 barimo gukora imyitozo ubu, mu gihe itsinda rya gatatu riteganijwe gutangira muri Mata 2023.
Uwineza Adeline