Jakaya Murisho Kikwete wahoze ayobora Tanzania kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu 2015 , ari mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yageze guhera tariki ya 1 Ukwakira 2023, ashyikira mu mujyi wa Lubumbashi .
Havuzwe byinshi kuri uru rugendo rwe, aho bamwe mu banye congo, bavuze ko ikimuzanye ari ubuhuza hagati ya Perezida Tshisekedi n’uwo yasimbuye ku butegetsi a Joseph Kabila .
Ibi ariko ,byaje guterwa utwatsi na Patrick Muyaya, umuvugizi wa Guverinoma ya Congo ,watangaje ko ibivugwa by’ubuhuza ari ibinyoma ,ahubwo ko Jakaya Kikwete, yaje kuganira na Perezida Tshisekedi ku birebana n’ ingabo za SADC zigomba koherezwa mu burasirazuba bwa DRC.
Amateka y’umubano wa Kikwete n’ umutwe wa M23 agaragaza iki?
Kuwa 26 Gicurasi 2013 akiri Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete ubwo yari mu nama y’Ubumwe bwa Afurika i Addis Abeba muri Ethiopia ,yavuze amagambo agira ati:” Niba Perezida Joseph Kabila asabwa kugirana ibiganiro na M23, u Rwanda narwo rwagakwiye kugirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR hanyuma na Uganda ikagirana ibiganiro n’umutwe wa ADF.”
Aya mgambo ya Jakaya kikwete ariko, yaje akurikirana n’uko ubutegetsi bwe , bwagize uruhare rukomeye mu gufasha Perezida Kabila ,kurwanya Inyeshyamba za M23 byaje kurangira zihungiye Uganda no mu Rwanda .
Ubu bwo bihagaze gute?
Nyuma yo gutsindwa mu 2012 ,ubutegetsi bwa Jakaya Kikwete bubigezemo uruhare,Umutwe wa M23 wongeye kubura intwaro mu Gushyingo 2021 ndetse wongera kwigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Masisi,Rutshuru na nyiragongo ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma gato yaho M23 yigarriye ibi bice , haje kubaho agahenge k’imirwano no gusubira inyuma kwa M23, maze uduce yari yarafashe idusiga mu bugenzuzi bw’ingabo za EAC , mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yfashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere mu biganiro bya Luanda na Nairobi.
M23 ariko, yakomeje kuvuga ko n’ubwo itanze agahenge ndetse ikemera kurekura ibice yari yarafashe, itazaranbika intwaro hasi Kinshasa itaremera ibiganiro ,yongeraho ko ibyo biganiro ni bidashoboka, izakomeza kurwana kugeza igeze ku ntego zayo zose ndetse guhera tariki ya 1 Ukwakira 2023 ,imirwano ikaba yarongeye kubura.
M23 irarye iri menge!
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mucye mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bavuga ko urugendo rwa Jakaya kikwete muri DRC ,aho ari kugirana ibiganiro n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, rugamije kunoza umugambi wo kongera kurwanya M23 nk’uko byagenze mu 2012.
Aya makuru, akomeza avuga ko Perezida Tshisekedi, sanzwe azi neza amateka ya Jakaya kikwete n’imyumvire ye ku kibazo cya M23, ngo akaba yaramusabye kumufasha kumvisha ibindi Ibihugu bya SADC kwemera kohereza ingabo muri DRC, zitaje guhagarara hagati y’impande zihanganye gusa nk’uko ingabo za EAC zabikoze.
Perezida Tshisekedi , ngo ashaka ko izi ngabo za SADC , ziza mu burasirazuba bw’igihugu cye, ziteguye gufasha FARDC kugaba ibitero simusiga ku mutwe wa M23 ndetse ko Jakaya Kikwete agomba kugira uruhare mu rwego rwo kumufasha kumvisha abandi bayobozi b’uyu muryango icyo cyifuzo cye.
Ni akazi Jakaya Kikwete ,ngo yiteguye gukorana umwete cyane cyane ko mu 2012, yagiye ku ruhande rwa Kinshasa ku ngingo ireba no guhashya Inyeshyamba za M23, byaje no kurangira ingabo za Tanzania yari abereye Umugaba mukuru w’Ikirenga zibigizemo uruhare.
Ibi , bibaye mu gihe ibihugu bigize umuryango wa SADC ,bikomeje ku tavuga rumwe ku ngingo irebana n’ubutumwa bw’ ingabo z’uyu muryango mu burasirzuba bwa Congo , aho bamwe badashaka ko ziza gufasha FARDC kurwanya M23 ,mu gihe abandi bifuza ko zafasha FARDC kurwanya uyu mutwe ugizwe ahanini n’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com