Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi barimo Papa Francis na Perezida Emnuel Macron w’Ubufaransa, basuye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu buhugiye mu ntambara buhanganyemo n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Ubwo Papa yageraga muri DRC, benshi mu Banye congo n’abategetsi b’iki gihugu bari biteze ko araza guciraho iteka umutwe wa M23 no gusabira u Rwanda ibihano nk’uko babyifuzaga ndetse bakomeje kumusaba mbere y’uko agera muri icyo gihugu.
Papa Francis akigera muri DRC, yasabye ibihugu bikomeye ku Isi gukura akaboko kabyo ku mugabane w’Afurika muri rusange no guhagarika gusahura DRC by’umwihariko.
K’urundi ruhande ariko, Abanye congo bari bizeye ko araza guciraho iteka M23 n’u Rwanda, batunguwe no kumva Papa Francis asaba iki gihugu guhagarika imvugo z’urwango zibasira Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi no gukemura amakimbirane bafitanye na M23 binyuze mu biganiro bya politiki, ibintu bitashimije ubutegetsi bwa Kinshasa n’ababushigikiye .
Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Emmanue Macron w’Ubufaransa yari muri DRC gusa mbere gato y’uko ahagera, benshi mu bategetsi b’iki gihugu n’Abanye congo babushigikiye, nabwo bari biteze ko Perezida Macro araza guciraho iteka M23 no gushyira igitutu ku Rwanda cyane cyane ko barimo basaba Perezida Macro kurufatira ibihano by’ubukungu.
N’ubwo perezida Macro yasabye ko M23 yahagarika imirwano, yanongeye ho ko asanga imyanzuro ya Luanda na Nairobi igomba kubahairizwa n’impande zombi ndetse hakabaho ibiganiri hagati y’impande zihanganye, kugirango amahoro n’umutakano bigerweho mu burasiraba bw’iki gihugu.
Ku ngingo yo gushinja ibindi bihugu guhungabanya umutekano wa DRC, Perezida Macron yshimangiye ko DRC itagomba guhora igereka ibibazo byayo ku bindi bihugu birimo n’Ubufaransa, ahubwo agaragaza ko ikibazo ari ubutegetsi bw’iki gihugu, bwananiwe kuzuza inshingano zabwo zirimo kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo , no kubungabunga umutekano w’abaturage kuva kera ahereye mu mwaka wa 1994.
Iyi ndirimbo ya Perezida macron ariko, ntiyaryoheye amatwi y’Abanye congo bifuzaga ko Perezida Macron abogamira k’uruhande rwabo aciraho iteka u Rwanda bashinja gutera inkunga M23.
Muri DRC babyakiye bate?
Kuwa 4 Werurwe 2023, Simon Mulamba umudepite mu ntekonshingmategeko ya DRC ukomoka mu gace k Tshikapa, yatangaje ko urugendo rwa Papa Francis na Perezida Emmnue Macron muri DRC rwasigiye isomo rikomeye Abanye congo.
Depite Simon Mulamba,yakomeje avuga ko icyo Abanye congo bakuye muri izi ngendo, ari uko batagomba gukomeza kwiringira no gutegereza ibihugu by’amahanga, kugirango abe aribyo bibakemurira ibibazo byugarije igihugu cyabo.
Yagize ati:” igihe kirageze ko Abanye congo n’abanyapolitiki bagomba kwitekerezaho bakumva ko aribo bagomba guhitamo ubwabo uko bagomba kwicyemurira ibibazo byugarije igihugu cyabo.”
Ku kibazo cy’umutekano, Depite Simoni yangeyeho ko Abanye congo ubwabo bose bashize hamwe ,aribo bagomba gushakira umuti n’ibisubizo ku bibazo by’umutekano wugarije igihugu cyabo.
Yakomeje avuga ko DRC ifite umutungo kamere uhagije ,ushobora gutuma bubaka igisirikare n’inzego zishinzwe umutekano zikomeye, mu rwego rwo kurinda ubusugire bwa DRC n’umutekano w’Abanye congo aho gukomeza kwitaza ibindi bihugu.