Guhera Tariki ya 1 kugeza ku wa 5 Werurwe 2023, Perezida Emmanuel Macron w’ u Bufaransa azaba ari mu rugendo rw’akazi, aho azasura ibihugu bigera kuri bine byo muri Afurika yo hagati harimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezidansi y’u Bufaransa, ivuga ko urugendo rwa Perezida Macron muri ibyo bihugu rugamije kureba uko u Bufaransa bwafatanya n’ibyo bihugu mu kubungabunga ibidukikije byumwihirako amashyamba akora ku murongo wa equateri.
Ku rundi ruhamnde ariko, hari andi makuru avuga ko Perezida Emmanuel Macron azaba agiye muri ibyo bihugu kureba uko yahagarika icengezamatwara ry’Abarusiya n’Abashinwa, rikomeje kwiganza mu bihugu byakoronijwe n’Ubufaransa nka Mali, Burkina Faso na Centre Africa.
Ikibazo cya M23
Muri iyi minsi Ubutegetsi bwa Kinshasa buri mu ntambara na M23, buravugwaho gukorana n’abacancuro b’Abarusiya bo mu itsinda rya ‘Wegner Group” .
DRC kandi, ikomeje kugura intwaro nyinshi mu Bushinwa no mu Burusiya kugirango ibashe guhangana na M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y’Amajyarguru.
Hari kandi ikibazo cya bamwe mu Banyapolitiki n’Abaturage bo muri DRC, bakomeje kugaragaza ibyifuzo by’uko Iigihugu cyabo cyareka gukorana n’ibihugu by’Uburengerazuba birimo n’Ubufaransa, ahubwo kikiyegereza u Burusiya n’Ubushinwa.
Abanyekongo bashigikiye Ubutegetsi, bavuga ko ibihugu byo m’Uburengerazuba bw’Isi ntacyo bifasha Congo mu kurwanya M23, cyane cyane ko ibihugu nk’Ubufaransa, USA, Ubwongereza n’ibindi byasabye DRC kwicarana na M23 bakagirana ibiganiro, ibintu bo badakozwa cyangwa se bafata nko gushyigikira uyu mutwe .
Perezida Emmanuel Macron, ngo arifuza kuganira n’Abatagetsi ba DRC ku ngingo yo kwifashisha abacancuro b’Ababarusiya no gusaba ko iki gihugu cyahagarika umubano uri gufata indi ntera hagati yacyo n’Uburusiya.
Perezida Macron kandi , ngo arifuza kuganira na Perezida Tshisekedi ku kibazo cya M23 n’uko cyacyemuka binyuze mu biganiro.