Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, nyuma y’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’uburezi,Ubumenyi n’umuco ryari rimaze kwandika mu murage w’isi inzibutso enye zo mu Rwanda, yagize ati” iyi ni intambwe ikomeye duteye yo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside.
Minisitiri Jean Damacscene yaboneyeho no gushimira ibihugu byose byashyigikiye uyu mugambi ndetse anabagezaho umusaruro bizatanga.aha yatangaje ko ibi bizatuma ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi bigabanuka ku buryo bishimishije kuko uyu munsi isi yose izaba yumva ndetse ikanabona ubukana iyi Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe.
Izi nzibutso zamaze kwandikwa mu murage w’isi na UNESCO zirimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero ruherereye I Karongo, haza kandi urwa Murambi ruherereye Nyamagabe hamwe n’urwa Nyamata ruherereye mu karere ka Bugesera.
Bamwe mu batsindagiye iki gitekerezo ni Kagosi Mwamulowe inzobere mu bijyanye n’umurage mu gihugu cya Zambia, wemeje ko kwandika izi nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu murage w’Isi bizafasha Afurika n’amahanga gukumirira kure ikibi cyose cyakwibasira umuntu.
Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, IBUKA Dr Philbert Gakwenzire akaba n’umwe mu itsinda ryatangije uyu mushinga, avuga ko ari intsinzi ikomeye ku banyarwanda mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abasesengura amateka ya Jenoside baremeza ko kuba hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zanditswe na UNESCO mu murage w’Isi, byashimangiye uburemere n’agaciro amahanga aha Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside bazira ubwoko bwabo.
Uyu mushinga wo kwemeza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wemerejwe mu murwa mukuru wa Arabia Soudite, Riyadhi.
Ni umushinga wari umaze imyaka 15 utanzwe na leta y’u Rwanda ngo izi nzibutso zandikwe na UNESCO mu murage w’Isi.
Zimwe mu mpamvu Leta y’u Rwanda yashingiyeho mu gutanga iki gitekerezo, ni ukugaragariza isi itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa umugambi wa Jenoside ndetse no guhangana n’abayipfobya bari hirya no hino ku isi.
Uwineza Adeline