REG (Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu) yatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rwa rusumo iri hafi kurangira kandi ko umuyoboro mushya uzakira amashanyarazi y’uru ruganda ukayageza mu wa rusange wuzuye ndetse ushyirwamo umuriro.
Uyu muyoboro munini (high voltage) ureshya n’ibilometero 117 uturuka ku Rusumo ukanyura kuri Sitasiyo ya Bugesera izifashishwa mu guha amashanyarazi Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ugakomereza kuri Sitasiyo ya Shango iherereye mu Karere ka Gasabo. Uyu mushinga wo kuwubaka uyu muyoboro ukaba waratwaye miliyoni zisaga 21 z’amadolari ya Amerika.
U Rwanda rusanzwe rufite imiyoboro igera ku bilometero 973.14, ivana amashanyarazi ku nganda zayo zigera kuri 49. umuyoboro wa rusumo uje wiyongera kuri iyi igihugu gisanganwe bityo bikazatuma iterambere rikomeza kwiyongera
Urugomero rwa Rusumo ruri hafi kuzura ruzatanga amashanyarazi angana na megawati 80 zizasaranganwa mu bihugu biruhuriyeho ari byo Tanzania, u Burundi n’u Rwanda.
Bivuze ko uru rugomero rwa rusumo ruzacanira u Rwanda, uburundi ndetse na Tanzania.Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa REG, ubu amashanyarazi aboneka mu Rwanda angana na megawati 276 aturuka ku nganda zitandukanye zirimo ingomero z’amazi, izikoresha gaz methane na nyiramugengeri n’iz’imirasire y’izuba.
Imibare igaragaza ko ubu mu Rwanda ingo zirenga miliyoni ebyiri zifite amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’atawufatiyeho.Byitezwe kandi ko bitarenze umwaka utaha wa 2024, nta rugo mu Rwanda ruzaba rudafite amashanyarazi.
Uretse urugomero rwa Rusumo kandi Uruganda rwa gaz methane rwa Shema Power Lake Kivu ruri i Rubavu narwo byitezwe ko ruzuzura mu gihe cya vuba narwo rugatangira gutanga amashanyarazi.
Uwineza Adeline