Hashize iminsi mu turere dutandukanye urubyiruko rw’abakorerabushake (youth volunteers) ruhabwa akazi ko kuyobora utugali , mu Turere twa Rusizi, Karongi, Huye, Rwamagana Nyarugenge no mu turere tundi bakiri gutanga iyo myanya.
Ibi byatangiye gukorwa guhera kuya 01, Nyakanga,2021. Aba banyamabanga nshingwabikorwa b’utugali na ba Sedo, bahawe aka kazi bakoze ikizamini cyo mu biganiro gusa(Interviews).
Ibi byakozwe nta tangazo rihamagarira abashaka akazi kuza gupiganirirwa iyo myanya. Amakuru agera kuri rwandatribune.com avuga ko aba bakozi bashya babahaye kontaro y’amezi 6 y’igerageza.
Ubuyobozi wa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (Mifotra), buvuga ko urubyiruko rw’urukorerabushake rwahawe akazi ko kuyobora utugali, rutashyizwe mu mwanya nk’akazi ahubwo bakora nk’abakorerabushake
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali RALGA bivuga ko urubyiruko rwashyizwe mu myanya y’ubuyobozi bw’utugali n’abashinzwe imibero myiza n’iterambere mu tugali ( SEDOs), bahawe amasezerano y’igihe gito
Umuyobozi mushya Ladislas Ngendahimana umunyamabanga Rusange ( SG) w’iri shyirahamwe avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake rwahawe akazi mu tugali ngo bafite amasezerano y’igihe gito.
Bizimana Alphonse, Umuvugizi wa Sendika y’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu (STRADH), avuga ko ibintu by’abakozi bo mu nzego z’ibanze ari ibintu biba bigengwa n’itegeko rw’umurimo, ko haba hari amasitati y’abakozi ba Leta, ndetse ngo n’uturere tuba dufite ibyo tugenderaho mu gushyira abakozi mu myanya.
Akomeza avuga ko aba bakozi baramutse barashyizwe mu myanya bakoreshejwe interview gusa byaba ari uko byaba byaratewe n’izindi mpamvu zirimo na Covid-19 kubera kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu.
Yakomeje agira ati” Bashobora kuba barakoreshejwe ikizamini cyo kuvuga gusa bitewe n’uko icyo kwandika hari kuba hari impundenge zo kuba hakwirakwizwa ubwandu bwa Covid-19″.
Icyo amakegeko ateganya
Itegeko no 13/03/2017, mu mutwe wa gatatu, Ingingo ya 25, rivuga ko Gushyira mu myanya abakozi mu nzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, Umunyamabanga Nshingwabikorwa ashyikiriza Komite Nyobozi raporo y’ipiganwa kugira ngo iyemeze kandi ishyire abakozi mu myanya. Icyakora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’Umugenzuzi w’Imari b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage bashyirwa mu myanya n’Inama Njyanama.
Ingingo ya 27: Urutonde rw’abatsinze batahawe akazi Urwego rwakoresheje ibizamini, rwoherereza Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano zayo, urutonde rw’abatsinze batabonewe imyanya mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi uhereye umunsi amanota ya nyuma yatangarijwe.
Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano zayo, ibika urutonde rw’abatsinze ariko batabonewe imyanya bashyirwamo, urwo rutonde rugira agaciro mu gihe cy’amezi atandatu (6).
Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Rwandatribune bavuga ko bafite impungenge kuri aba bayobozi bashya b’utugali ngo kuko hari abakigaragara mu bikorwa bidakwiriye umuyobozi ubana n’abaturage umunsi ku munsi harimo ( ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge no kuyoboza igitugu) ibi bavuga ko no mu mitekerereze yabo ikiri hasi kuko ngo nta bunararibonye bafite cyane ko barangije amashuri bahitira mu kazi badakoreshejwe ibizamini.
Bamwe mu bayobozi b’utugali bari basanzwe bayobora iri shyirwa mu myanya ryabagizeho ingaruka
Mu karere ka Rubavu , hirukanwe abayobozi b’utugali 6 bashinjwa ubusinzi, imyitwarire itaboneye, gufungura utubari mu gihe cya Covid-19 no kwiha ibigenewe abatishoboye ( Shisha Kibondo).
Muri aba bayobozi b’utugali bamwe bavuga ko ari ibyaha bahimbiwe, Niyitegeka Jean de Dieu wayoboraga akagali ka Nyirabigogo na Ngabonziza Jean, wayoboraga akagali ka Kinigi bavuga ko bahatirijwe kwandika basezera bagahimbirwa ibinyoma . Aba bayobozi bakaba barahisemo kujuririra amabaruwa bandikishijwe ku gitutu ko yateshwa agaciro.
Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho imvo n’imvano yo gushyirwa mu myanya y’utugali n’iyirukanwa ry’abari basanzwe mu tugari .
Nkundiye Eric Bertrand
Hhh ibi ni ibintu bidasobanutse kuko na enterview ntazo bakoze ahubwo muze kureba ibyanditse muri contract zabo cyane cyane abo muri GASABO
Ikindi muri aka karere hari abakozi bahoze ari ba SEDO bahawe imyanya yo kuba abanyamabanga Nshingwabikorwa mugihe cyagateganyo ariko bahise bohererezwa abandi bayijyamo
Ikindi cyo kurebaho hari nka SEDO wari umaze imyaka 2 ayobora akagali wenyine uyu munsi yahawe umunyamabangaNshingwabikorwa arusha experience
Bitekerezwe neza
mureke abasore n’inkumi bagatumike barashoboye